Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, ari umunsi w’Ikiruhuko watanzwe, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo mu idini ya Islam uzwi nka Eidil Fitri.
Uyu munsi w’Ikiruhuko warangajwe na Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe mu itangazo yashyize hanze, ivuga ko “imenyesha abakoresha n’abakozi mu nego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza
umunsi mukuru wa Eidil Fitri.”

Uyu munsi w’ikiruhuko utangajwe n’urwego rubifitiye ububasha, nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) utangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan k’uyu mwaka uzaba ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.
Itangazo rya RMC ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, rivuga ko isengesho ryo kuri uyu munsi ku rwego rw’Igihugu rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.
RADIOTV10








