• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihugu birenga 10 byashyize hanze itangazo biha gasopo Iran

radiotv10by radiotv10
19/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibihugu birenga 10 byashyize hanze itangazo biha gasopo Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu 12 bimaze iminsi byibasiwe n’ibitero bya Iran, byashyize hanze itangazo rihuriweho, bisaba iki Gihugu kubihagarika vuba na bwangu, binakibutsa ko bifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Ibi Bihugu, ni Qatar, Azerbaijan, Bahrain, Misiri, Ubwami bwa Jordan, Kuwait, Lebanon, Pakistan, Ubwami bwa Saudi Arabia, Syrian, Turkiye, na Leta Zunze Ubumwe z’abarabu.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026 nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bateraniye mu nama yiga ku kibazo cy’ibitero bimaze iminsi bigabwaho na Iran yabitangije nyuma yo gushozwaho intambara na Israel na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ababitabiriye iyi nama baganiriye ku bitero bya Iran ku Bihugu bigize ‘Gulf Cooperation Council’ Ubwami bwa Hashemite bwa Jordan, Repubulika ya Azerubayijani na Repubulika ya Türkiye.

Bamaganye ikoreshwa rya misile kirimbuzi zizwi nka ballistic ndetse n’iry’indege zitagira abapilote (drones) zibasira ibice by’abaturage n’ibikorwa remezo bya gisivili, harimo ibikorwa remezo by’ibikomoka kuri peteroli, inganda zinyuranye, ibibuga by’indege, inzu zo ndetse n’inyubako zikoreramo za Ambasade.

Bemeje ko ibitero nk’ibi bidashobora kubonerwa ibisobanuro mu bihe ibyo ari byo byose kandi bashimangira ko Ibihugu bifite uburenganzira bwo kwirwanaho hakurikijwe ingingo ya 51 y’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye.

Aba baminisitiri “basabye Iran guhagarika vuba na bwangu ibitero byayo, kubaha amategeko mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi bw’ikiremwamuntu, no gukurikiza amahame y’ububanyi n’amahanga nk’intambwe ya mbere yo kugabanya ihungabana ry’ubukungu, kongera umutekano n’ituze mu karere, no gukurikira inzira z’ibiganiro bya dipolomasi.”

Bashimangiye ko ahazaza h’umubano w’ibi Bihugu na Iran hazashingira ku kubahiriza ubusugire bw’Igihugu, kutivanga mu bibazo by’imbere mu Gihugu, kwirinda gushotora uturere, no kudakoresha ubushobozi bwa gisirikare mu guhungabanya Ibihugu byo mu karere.

Abari muri iyi nama kandi banasabye Iran guhagarika ibitero byose, kwirinda ibikorwa by’ubushotoranyi cyangwa iterabwoba ku Bihugu by’ibituranyi, no kureka gushyigikira, gutera inkunga no guha intwaro imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano mu Bihugu by’Abarabu.

banasabye Iran kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira ingendo mpuzamahanga mu nzira ya Hormuz cyangwa guhungabanya umutekano wo mu mazi muri Bab Al Mandeb.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda

Next Post

Itorero ADEPR ryashyize hanze urutonde rw’abashumba birukanywe burundu

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Itorero ADEPR ryashyize hanze urutonde rw’abashumba birukanywe burundu

Itorero ADEPR ryashyize hanze urutonde rw'abashumba birukanywe burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.