Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iravuga ko igiye kujya ikora ubugenzuzi buhoraho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo hakumirwe impanuka z’ibirombe bigwira abukoramo, bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu bihe byashize kugeza n’ubu hirya no hino mu Gihugu hakomeje kumvikana impanuka z’ibirombe bigwira abantu, bamwe bakitaba Imana, abandi bagakomereka.

Izindi Nkuru

Mu Karere Ka Nyamasheke abasore babiri baherutse kugwirwa n’ikirombe barapfa, ndetse no mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Kamonyi, ikirombe cyahejeje umwuka abantu 15, batanu muri bo bahita bitaba Imana, abandi bajyanwa mu bitaro barembye.

Izi mpanuka ziyongera ku zindi nyinshi zirimo iyagarutsweho cyane yabaye umwaka ushize y’abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bakaza kubura burundu, hagafatwa icyemezo cyo guhagarika kubashakisha.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeanette avuga ko iyi Minisiteri ayoboye igiye gukora ubugenzuzi buhoraho mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, kugira ngo harebwe niba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kinyamwuga.

Ati “kuko ibigomba kwitabwaho n’abakoresha birazwi kuko dufite amategeko, amabwiriza abisobanura neza ibyo umukoresha agomba kuba yujuje icyo dukora kimwe n’izindi nzego dufatanyije dukora ubugenzuzi buhoraho kugira ngo twongere turebe aho ibyo byubahirizwa aho bitubahirizwa nabwo hagafatwa ingamba.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) kivuga ko mu myaka itanu ishize impanuka ziturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorwa mu buryo butemewe, zishe abantu 429, bukomeretsa abagera kuri 272.

Mu mwaka wa 2018 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwahitanye abantu 60, mu 2019 buhitana abantu 84, muri 2020 buhitana 71, muri 2021 bwica 61, mu gihe muri 2022 bwishe 61.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru