Kayonza: Igipimo cy’umusemburo kidasanzwe cyasanzwe mu muyobozi witabiriye inama yaganjijwe n’agasembuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, haravugwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ko muri uyu Murenge witabiriye inama yaganjijwe n’agahiye nabwo aza asanga igiye kurangira, bituma Polisi iza kumupima, isanga mu mubiri we harimo alukolo iri hejuru ya 400%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya yitabiriye iyi nama yaberaga ku Biro by’Umurenge wa Nyamirama kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ariko na bwo yari yabanje kubura, ndetse bamuhamagara kuri telefone bagaheba.

Izindi Nkuru

Icyakora ubwo inama yari igiye guhumuza, bagiye kubona babona uyu muyobozi arahatungutse, ariko batungurwa no kuba aje bigaragara ko yasinze.

Ubu businzi bwagaragariraga buri wese wari witabiriye iyi nama, bwatumye hiyambazwa Polisi, ije imusaba guhuha mu kuma gapima igipimo cya alukolo iri mu mubiri w’umuntu, basanga iri hejuru ya 400%.

Amakuru ava muri bamwe, avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yari yahereye mu gitondo anywa inzoga.

Bivugwa kandi ko uyu muyobozi asanzwe arangwa n’imyitwarire idahwitse ndetse ko inzego zimukuriye zakunze kumuhwitura ariko akinangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagize ati “Hari n’amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko kuko uyu muyobozi ahesha isura mbi imiyoborere, ndetse agatuma abaturage bijundika inzego, hagiye gukurikiraho ibiteganywa n’amategeko.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru