Wednesday, September 11, 2024

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’imyaka 11 wazize impanuka y’imodoka yari imujyanye we na bagenzi be ku ishuri bigaho ku munsi wa mbere w’igihembwe cya kabiri, yasezeweho bwa nyuma mu muhango wanitabiriwe n’abo biganaga, ahatangiwe ubutumwa bw’uburyo yarangwaga no gufasha bagenzi be mu masomo.

Uyu muhango wo gushyingura uyu mwana witwa Ken Irakoze Mugabo, wabaye nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana kuko yatabarutse ku wa Mbere nyuma yo kujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Ken Irakoze Mugabo yakomerekeye mu mpanuka y’iriya modoka hamwe na bagenzi be 24 bari muri iriya modoka yari ibajyanye ku Ishuri ryitwa Path to Succes Internation School.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo kumusezeraho watangiriye mu rugo rw’ababyeyi be mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, nyuma banajya kumusabira mu rusengero rwa ADEPR-Remera.

Umuryango w’uyu mwana uvuga ko yari umuhanga kuko yari yabaye uwa gatanu mu gihembwe cya mbere, akaba yubahaga abarimu ndetse n’abandi bose, akaba yari na shefu w’ishuri yigagamo.

Gad Niyombugabo, Se wa nyakwigendera, yagize ati “Yahaga agaciro buri kimwe cyose yakoraga nk’umukoro wo mu rugo. Dukurikije umuhate twamubonanaga, twabonaga yarashoboraga kuzaba umuntu ukomeye.”

Umuyobozi w’ishuri rya Path to Success, Rev. Gaby Opare, yavuze ko nyakwigendera Ken yari umunyeshuri w’umuhanga wari mu nzira zo kugera ku ntego nk’uko izina ry’ishuri yigagamo ribivuga (path to success).

Yagize ati “Yari umwe mu banyeshuri ba mbere tugendeye ku manota ye ndetse akabanira neza bagenzi be bose.”
Uyu muyobozi w’ishuri ryigagaho nyakwigendera, yavuze ko azibukirwa ku buryo yabaniraga bagenzi be akabafasha mu masomo yabo kugira ngo na bo baze mu myanya myiza.

Yavuze ko urupfu rwe atari igihombo kuri iri shuri no ku muryango we gusa, ahubwo no ku Gihugu, kuko yari umujyambere wari kuzagirira akamaro u Rwanda.

Ababyeyi b’uyu mwana bashenguwe n’urupfu rwe
Habaye isengesho ryo kumusabira
Abanyeshuri biga ku kigo yigagaho baje kumuherekeza

Photos/The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist