Friday, February 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatanzwe umucyo nyuma y’ibisa no kwigaragambya bivugwa kuri rurangiranwa Cristiano Ronaldo

radiotv10by radiotv10
06/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatanzwe umucyo nyuma y’ibisa no kwigaragambya bivugwa kuri rurangiranwa Cristiano Ronaldo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Shampiyona yo muri Saudi Arabia (Saudi Pro League) bwashyize hanze itangazo risobanura uko shampiyona yabo ikora kandi ko bikurikije amategeko, itangazo rije mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku kwigaragambya kwa Cristiano Ronaldo yanga ko Karim Benzema agurwa na Al Hilal.

Mu iri tangazo, Saudi Pro League yagaragaje ko yubakiye ku ihame rimwe ry’ingenzi ko buri kipe ikora yigenga kandi igendera ku mategeko amwe nk’ay’izindi. Yongeyeho ko amakipe yose agira Inama y’Ubutegetsi yayo, abayobozi bayo n’abashinzwe tekiniki, bityo ko ibyemezo bifatwa n’izo nzego z’imbere mu makipe bidakwiye kuvuguruzwa.

Ubuyobozi bwa shampiyona bwasobanuye ko ibyemezo bijyanye no kugura abakinnyi, amafaranga ashorwa n’icyerekezo cy’ikipe bifatwa n’ikipe ubwayo, ariko bikubahiriza urwego rw’imari rwashyizweho hagamijwe kubungabunga iterambere rirambye no gutuma shampiyona igira ihangana ririmo uburinganire. Iryo tegeko rikaba rikurikizwa ku makipe yose nta vangura.

Ku bijyanye na Cristiano Ronaldo, Saudi Pro League yemeje ko uyu munya-Portugal yagize uruhare rukomeye mu iterambere n’intego za Al-Nassr kuva yayigeramo. Yavuze ko Ronaldo yabaye mu bikorwa byose by’ikipe, kandi ko nk’umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru, icyifuzo cye ari ugutsinda no kwegukana ibikombe.
Ariko kandi, iri tangazo ryashimangiye ko nta mukinnyi n’umwe, uko yaba akomeye kose, ushobora kugira ijambo mu byemezo birenze ikipe akinamo.

Itangazo risoza rivuga ko ibikorwa byakozwe ku isoko ry’abakinnyi riheruka byagaragaje neza hari ubwigenge bw’amakipe, aho buri kipe yifatiye icyemezo ikurikije inyungu zayo n’uburyo ibona ejo hazaza.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Umugabo washakishwaga akekwaho kwica uwo basangiraga inzoga muri Muhanga yafatiwe i Rubavu

Related Posts

Namenye Patrick wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports yagizwe umuyobozi wa Radio SK FM

Namenye Patrick wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports yagizwe umuyobozi wa Radio SK FM

by radiotv10
06/02/2026
0

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yatangajwe nk’Umuyobozi mushya Mukuru wa Radio SK FM, asimbura Uwera Jean...

Dore bimwe mu byamamare muri ruhago y’Isi byizihiza isabukuru

Dore bimwe mu byamamare muri ruhago y’Isi byizihiza isabukuru

by radiotv10
05/02/2026
0

Tariki 05 Gashyantare, ni umunsi havutseho ibyamamare binyuranye muri ruhago y'Isi, barimo rurangiranwa Cristiano Ronaldo uri muri ba rutahizamu b'ibihe...

APR yemeje ko yahaye ikaze myugariro Ishimwe akabanza kureba ibigwi byayo

APR yemeje ko yahaye ikaze myugariro Ishimwe akabanza kureba ibigwi byayo

by radiotv10
04/02/2026
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwamaze gusinyisha myugariro Ishimwe Abdoul wakiniraga Mukura VS yari yaratijwe na Intare. Ubuyobozi bwa...

Abatoza bose ba Etincelles FC bahagaritswe

Abatoza bose ba Etincelles FC bahagaritswe

by radiotv10
03/02/2026
0

Abatoza bose b'ikipe ya Etincelles FC barimo umutoza mukuru, Masudi Djuma, bahagaritswe nyuma y’umusaruro mubi ndetse n’umubano utari mwiza hagati...

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Amakuru mashya agezweho ku munyamakuru wa Siporo uzwi mu Rwanda

by radiotv10
03/02/2026
0

Umunyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max uzwi mu biganiro bya Siporo, byumwihariko ibitambuka ku maradiyo, yatangiye...

IZIHERUKA

Hatanzwe umucyo nyuma y’ibisa no kwigaragambya bivugwa kuri rurangiranwa Cristiano Ronaldo
FOOTBALL

Hatanzwe umucyo nyuma y’ibisa no kwigaragambya bivugwa kuri rurangiranwa Cristiano Ronaldo

by radiotv10
06/02/2026
0

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umugabo washakishwaga akekwaho kwica uwo basangiraga inzoga muri Muhanga yafatiwe i Rubavu

06/02/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

06/02/2026
Namenye Patrick wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports yagizwe umuyobozi wa Radio SK FM

Namenye Patrick wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports yagizwe umuyobozi wa Radio SK FM

06/02/2026
Weekend of events in Rwanda: Here are the events to expect

Weekend of events in Rwanda: Here are the events to expect

06/02/2026
Love at work: Is it good or bad for the job?

Love at work: Is it good or bad for the job?

06/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umucyo nyuma y’ibisa no kwigaragambya bivugwa kuri rurangiranwa Cristiano Ronaldo

Umugabo washakishwaga akekwaho kwica uwo basangiraga inzoga muri Muhanga yafatiwe i Rubavu

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.