• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Havumbuwe ibyumvikanamo inkuru nziza ku Banyafurika byerecyeye indwara ihitana benshi kurusha izindi

radiotv10by radiotv10
07/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Havumbuwe ibyumvikanamo inkuru nziza ku Banyafurika byerecyeye indwara ihitana benshi kurusha izindi
Share on FacebookShare on Twitter

Abashakashatsi bo muri Espagne, bavumbuye agakoko (Bacteria) gashobora kugira uruhare mu kurwanya indwara ya Malaria ihitana umubare munini w’Abanyafurika.

Ni abashakashatsi bo muri Laboratware ya Tres Cantos yo mu mujyi wa Madrid, batangaje ko bavumbuye bacteri ishobora kurwanya ubukana bwa Malaria.

Aba bashakashatsi bavuze ko ubushakashatsi bwabo bwagaragaje ko iyi Bacteria ifite ubushobozi bwo guca intege imibu itera Malaria, mu gihe imibu y’ingore ikwirakwiza iyi ndwara, yaba iriye izi Bacteria.

Ubu bushakashatsi bukozwe mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi, riherutse gutangaza mu mwaka wa 2020 ko Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Malaria hafi 1/2 cy’abatuye Isi, kandi umubare munini w’abahitanywa n’iyi ndwara, ari abo mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kigaragaza ko u Rwanda rwabashije guhashya iyi ndwara ku kigero cya 74% hagati ya 2018 na 2019, kuko umubare w’abarwaye Malaria wavuye ku 7 054 muri 2018-2019, ugera ku 1 831 muri 2021-2022.

Nanone kandi iki kigo kivuga ko n’impfu z’abahitanwaga na Malaria mu Rwanda, zagabanutse ku kigero cya 73%, kuko muri 2018 na 2019 iki cyorezo cyahitanye abantu 264, nyamara muri 2021-2022 kikaba cyarahitanye abantu 71 mu Gihugu hose.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + twenty =

Previous Post

MTN Rwanda yagaragaje ibyo yishimira mu mezi 6 inahishura ibyayifashije kubigeraho

Next Post

Perezida wa Madagascar yagaragaje ibyo u Rwanda rwatumbagiyemo n’ikigiye gukorwa n’Igihugu cye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Perezida wa Madagascar yagaragaje ibyo u Rwanda rwatumbagiyemo n’ikigiye gukorwa n’Igihugu cye

Perezida wa Madagascar yagaragaje ibyo u Rwanda rwatumbagiyemo n’ikigiye gukorwa n’Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.