Havuzwe ibihano bishobora guhabwa Abanyarwanda bafatanywe amahembe y’inzovu ya 500.000Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Ngoma bafite amahembe y’inzovu afite agaciro ka 514 500 Frw, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’imyaka 10 n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 5 Frw na Miliyoni 10 Frw.

Aba bagabo babiri bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, bakorewe dosiye y’ikirego cyabo yanamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ku ya 14 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Aba bagabo bafashwe mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 02 Ukuboza 2022 ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, baturiye Pariki y’Igihugu Akagera.

Aba bagabo babiri bafatanywe amahembe y’inzovu afite uburebure bwa santimetero 37 ku mugongo w’inyuma na santimetero 35 mu mugongo w’imbere, afite amagarama 700. Abafashwe bombi bemera icyaha.

 

IGIHANO BASHOBORA GUHANISHWA

Ingingo ya 65 y’Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ivuga ko umuntu ku giti cye ucuruza igikanka cy’ikinyabuzima ndangasano cyashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha

Iyo ahamijwe icyaha ahanishhwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi y’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru