Wednesday, April 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko iperereza ku rupfu rw’umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye uherutse gusangwa mu muferege yapfuye mu Karere ka Nyanza, ryagaragaje ko yishwe n’indwara y’iturika tw’imitsi yo mu bwonko (Stroke).

Nyakwigendera Rwamurima Diogene yasanzwe yapfuye mu cyumweru gishize tariki 14 Mata 2026, aho umurambo we wabonywe uri mu muferege wo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukora iperereza ku cyahitanye uyu wari Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ryaje kugaragaza ko yishwe na Stroke nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Dr Murangira yagize ati “Ibisubizo byasohotse byatanzwe na RFI, byagaragaje ko Rwamurima yapfuye azize icyo bita Stroke.”

Dr Murangira yavuze ko ibizamini byakozwe, byagaragaje ko nyakwigendera yari yaviriye amaraso menshi mu bwonko, ari na byo byatumye hemezwa ko yazize Stroke.

Rwamurima Diogène wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye aherutse gusangwa yapfuye

Mugenzi we akurikiranyweho kumushinyagurira

Nyuma y’urupfu rwa Rwamurima Diogene, mugenzi we usanzwe ari Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yanditse yishimira ko yapfuye, ndetse ko agiye kumusimbura muri ruriya Rukiko Rwisumbuye.

Uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwo muri Nyagatare, yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho gushinyagurira umuntu kiri mu biteganywa n’itegeko ryerecyeye ibyaha n’ibihano muri rusange.

Dr Murangira yagize ati “nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha twabibonye nk’ikintu tugomba gukoraho iperereza. Yahise afatwa, arakurikiranwa, akaba akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo 130 ivuga ibyo gushinyagurira umuntu.”

Avuga ko amagambo yanditswe n’uriya mwanditsi w’Urukiko, atari akwiye kwandikwa n’umuntu ku buryo yabyifuriza undi wagize ibyago nka biriya byo kwitaba Imana.

Ati “umuntu witabye Imana, kumukurikiza amagambo nk’ariya, mu rupfu rwari rutarasobanuka, bihita bituma aba ukekwa nimero ya mbere. Ibyo rero ni ugushinyagurira umubiri w’umuntu biturutse kuri ariya magambo yatangaje.”

Iyi ngingo y’ 130 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − six =

Previous Post

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

Next Post

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Related Posts

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

by radiotv10
22/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yategetse ibigo bya Leta ko mu modoka bigura hagomba kubamo nibura izingana...

How to make your business earn more money and grow fast

How to make your business earn more money and grow fast

by radiotv10
22/04/2026
0

Making a profit in business feels good but what you do next with that money is what truly determines your...

Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Rwandans advised on how to respond to the global challenge of rising fuel prices, which may continue

by radiotv10
21/04/2026
0

The State Minister in the Ministry of Infrastructure, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, has said that shortages of essential goods...

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

by radiotv10
21/04/2026
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ibura rya bimwe mu bikenerwa mu...

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

by radiotv10
21/04/2026
0

Umukobwa uvuga ko akomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yahuriye n’umusore ku mbuga nkoranyambaga akamwizeza kuzamushakira akazi mu Mujyi...

IZIHERUKA

Uruganda rwa mbere ku Isi rw’udukingirizo rushobora kuzamura igiciro cyatwo kubera intambara yo muri Iran
AMAHANGA

Uruganda rwa mbere ku Isi rw’udukingirizo rushobora kuzamura igiciro cyatwo kubera intambara yo muri Iran

by radiotv10
22/04/2026
0

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

22/04/2026
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

22/04/2026
Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

22/04/2026
Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

22/04/2026
Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

22/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwa mbere ku Isi rw’udukingirizo rushobora kuzamura igiciro cyatwo kubera intambara yo muri Iran

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.