Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

radiotv10by radiotv10
21/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda akitaba Imana, uyu muvangamiziki akabanza gutoroka akaza gufatwa.

Dj Toxxyk yagonze umupolisi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025 ubwo yari atashye avuye mu kazi ko kuvangavanga imiziki asanzwe akora, ubwo yari atwaye imodoka.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko Dj Toxxyk yari avuye gucuranga muri Kigali Universe, ahari habaye ibirori ku wa Gatanu mu buryo bwo gufasha abantu kwinjira muri weekend.

Uwabone iyi mpanuka yahitanye umupolisi iba, yatangaje ko nyakwigendera yahagaritse Dj Toxxyk wirukankaga akanga guhagaragara, ahubwo agahita amugonga, ubwo yari ageze ahazwi nka Payage.

Uwatanze amakuru, yagize ati “Twavuye Kigali Universe mu rukerera nka saa kumi n’imwe. Turenze round-about yahise aducaho yihuta, umupolisi wari mu muhanda aramuhagarika undi birangira amugonze ahita atabaruka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje iby’iyi mpanuka yahitanye umupolisi ikekwaho gukorwa na Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk.

Yagize ati “Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi (cyo ku wa Gatandatu), kuko yabanje kubura, yafashwe ageze i Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.”

Uyu muvangamiziki akimara kugonga nyakwigendera, yakomeje kugenda, aho yagenze nka metero 30 agikurubana uyu mupolisi wahise ahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − four =

Previous Post

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.