Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda akitaba Imana, uyu muvangamiziki akabanza gutoroka akaza gufatwa.
Dj Toxxyk yagonze umupolisi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025 ubwo yari atashye avuye mu kazi ko kuvangavanga imiziki asanzwe akora, ubwo yari atwaye imodoka.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko Dj Toxxyk yari avuye gucuranga muri Kigali Universe, ahari habaye ibirori ku wa Gatanu mu buryo bwo gufasha abantu kwinjira muri weekend.
Uwabone iyi mpanuka yahitanye umupolisi iba, yatangaje ko nyakwigendera yahagaritse Dj Toxxyk wirukankaga akanga guhagaragara, ahubwo agahita amugonga, ubwo yari ageze ahazwi nka Payage.
Uwatanze amakuru, yagize ati “Twavuye Kigali Universe mu rukerera nka saa kumi n’imwe. Turenze round-about yahise aducaho yihuta, umupolisi wari mu muhanda aramuhagarika undi birangira amugonze ahita atabaruka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje iby’iyi mpanuka yahitanye umupolisi ikekwaho gukorwa na Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk.
Yagize ati “Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi (cyo ku wa Gatandatu), kuko yabanje kubura, yafashwe ageze i Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.”
Uyu muvangamiziki akimara kugonga nyakwigendera, yakomeje kugenda, aho yagenze nka metero 30 agikurubana uyu mupolisi wahise ahasiga ubuzima.
RADIOTV10











