Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

radiotv10by radiotv10
20/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika
Share on FacebookShare on Twitter

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza kugira ngo iri sengesho rikubera umwanya wo guhura byuzuye na Yezu.

Abakristu benshi, cyane cyane Abagatulika, ntibasobanukiwe n’icyo gushengerera bivuze ndetse n’uburyo wakora neza iryo sengesho. Tugiye kurebera hamwe ibisobanuro by’isengesho ryo gushengerera n’inama abifuza gukora uwo mwitozo bakurikiza.

Gushengera ni ukurangamira Yezu Kristu uri mu isakaramentu ry’ukaristiya, ukamwiyegurira wese; mu ndoro no mu bitekerezo bityo ugashobora gutuza no kumutega amatwi ngo wumve icyo akuganiriza. Mu gihe cyo gushengerera, ukaristiya ntagatifu ishyirwa mu gikoresho cyabugenewe cyererana ku buryo isakaramentu rigaragarira ushoboye kureba icyo gikoresho. Mu masengesho yose abaho muri kiliziya gatolika, irisaba umutuzo kurusha ayandi ni iri ryo gushengerera.

Abakora iri sengesho risa n’irinanira benshi, hari inama bagirwa kugira ngo baribyaze umusaruro bityo barironkeremo ibyo bagomba igihe barikoze neza.

Dore zimwe mu nama zigirwa abifuza guhura na Yezu Kristu banyuze mu isengesho ryo gushengerera:

1) Ni ngombwa kumenya ko uri cyangwa winjiye ahantu ho gusengera, aho urahurira na Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya; bityo ni ngombwa gutegurira ku buryo bwimbitse umutima wawe kwinjira aho hantu.

2) Bisaba umutuzo uhagije, ugomba gutuza muri wowe, ugacecekesha amajwi yose akubyiganiramo. Ushengerera agirwa inama yo kudahambira umutima we ku bitekerezo bidafite akamaro. Ibibazo, imihangayiko, umujinya n’ibindi bikurimo ntugomba kubyizirikaho ahubwo ubitura Yezu ugaharanira ko muri iryo sengesho nta wundi wundi Roho, umutima n’ubwenge byawe bizirikanaho keretse Yezu uri aho mu karistiya. Ibi ntabwo byoroheye muntu, niyo mpamvu tugomba gusaba Imana ingabire yo kwisiga no kwizera  (une grâce d’abandon, de confiance).

3) Ushengerera agirwa inama yo kurangamira, kwerekeza indoro ye kuri Yezu uri mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, agatangira kuvugisha umutima we no gukunda Uwabanje kudukunda.

4) Ushengerera asabwa kwirinda gusukiranya amasengesho gusa adatekereje ku magambo avuga. Si byiza  kumara igihe wageneye ishengerera usoma Bibiliya urupapuro ku rundi ahubwo icyiza ni ugusengera mu mutima, ugahitamo umurongo wa zaburi, uwo mu ivanjili cyangwa isengesho rito ryoroheje – une petite prière simple – hanyuma ukarisubiramo mu mutima wawe, buhoro kandi utuje kugeza ubwo rihinduka isengesho ryawe, urusaku n’impumeko -intego- byawe. Ni byiza guhitamo ugendeye ku byo ubona n’icyo ushaka. Urugero: “mutima wa Yezu, ndakwizera”, “Dawe, ndakwihaye”, “Yezu Mwana w’Imana nzima, ngirira impuhwe kuko ndi umunyabayha”, “Yezu, ndagukunda”, “mukunzi wanjye”, “Yezu rukundo”, “Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya”…

5) Ushengerera ntagomba kumara umwanya we asaba cyangwa aganya. Agomba gushimira agasabana n’Imana. Aho kwirirwa atekereza ku byo abura, ushengerera agomba gushimira Imana uko abayeho, ibyo atunze ndetse n’ibyo azabona ejo.

6) Mu gihe unaniwe cyangwa uhuye n’ibirangaza bikurogoya, ntugomba gucika intege ahubwo ongera utangire isengesho ryawe ryo mu mutima rituje kandi usabe inkunga ya Roho Mutagatifu kugira ngo imbaraga ze zigaragarize mu ntege nke zawe kandi zikubere buri gihe umuyobozi wawe

7) Menya ko Yezu uri rwagati muri Kiliziya ashaka kuba izingiro ry’imibereho yawe. Mu kumuranagmira, itoze buhoro buhoro kurenga “njyewe” ugasingira “wowe”- apprends peu à peu à passer du «je» au «tu», urenge ubushake bwo gukora imishinga yawe bwite, usingire guhorana icyifuzo no kwakira ugushaka kw’Imana kuri wowe

8) Jésus est exposé solennellement. Akira urumuri ruturuka ku kuba ahari kandi uzirikane ko numwitura, numwiyereka, azakomeza kumurikira umutima wawe ubundikiwe n’umwijima kugeza urumuri ruwusendereye.

9) Zirikana ko Yezu wihishe mu ndoro y’umugati, aje agusanga kugira ngo ushobore kwiga kwakira mu kuri no mu bwiyoroshye ubukene bwawe n’ubw’ abavandimwe bawe.

10) Guma mu mutuzo urimo uzirikane ko Bikira Mariya, inyenyeri yo mu rukerera akaba n’irembo ry’ijuru akuri hafi; mu rugendo rwawe azakwereka inzira kandi akugeze mu Ijuru. Ni we uzakumvisha ko igihe uranagmiye Yezu mu mutuzo, uzabona ubutatu butagatifu muri wowe.

Ngizo inama zigirwa abashaka kwegerana n’Imana banyuze mu isengesho ryo gushengerera. Abakunda iri sengesho murusheho kurikora neza mu sabana n’Imana mu gusabira isi.

Ivomo: Umukironews

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 9 =

Previous Post

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Next Post

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

by radiotv10
08/04/2026
0

Every great business starts as an idea, but an idea alone isn’t enough. Turning it into something successful requires testing,...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.