Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura no gusambanya abana b’abakobwa babanje kubashukisha akazi bakoresheje amayeri babaga baziranyeho.
Aba basore berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026, ni Sebahizi Jean Christosme w’imyaka 27 na mugenzi we Twagirayezu Jean Marie Vianney w’imyaka 34.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibyaha bikekwa kuri aba baosre bihuriye ku guhamagarwa kw’abantu bizezwaga akazi gahemba neza no kubaremamo icyizere bitagatuma bibwa, bakanasambanwa.
Dr Murangira ati “Byatangiye ari ubwambuzi bushukana bikaranira havuyemo n’ibyaha biremereye byo gusambanya abantu.”
Avuga ko umwe muri aba basore yashakaga abakozi, undi akitwa Umuyobozi wa kampani. Sebahizi Jean Christosme yajyaga muri Gare ya Nyabugogo gushaka abana b’abakobwa bashobora gushukwa mu buryo byoroshye, agafata Telephone akivugisha ari irunde rwe ngo “Urampemukiye niriwe ngutegereje muri Gare none burije.” Agahita yegera uwo mukobwa uri hafi ye agatangira kumubwira ati “None ko hari umukozi umpemukiye ntiwaza ugakora akazi kugira ngo boss atambwira nabi.”
Uyu Sebahizi, mu ibazwa rye, yavugaga ko kugira ngo abone ko uwo mukobwa yashukwa, yarebaga uwo yabonaga usa nk’umuturage “washukwa mu buryo bworoshye.”
Dr Murangira avuga ko iyo uwo mwana w’umukobwa yabyemeraga, undi yahitaga amuhuza na boss we, ubundi bagahana gahunda, nyuma bakajya i Rwamagana, uwamutwaye yabonaga butarira akamutinza mu nzira mu mayeri atandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iyo amasaha yasatiraga ko bwira, umwe muri aba basore yajyanaga uwo mwana w’umukobwa ahazwi nko ki Kijumba mu Karere ka Rwamagana, akamushuka ko boss we yamutumye inkoko, akamusaba ko bajya kuyimushakira.
Ati “Ubwo bakamanuka mu gashyamba agahita akuramo icyuma. Urumva umuntu nk’uwo ahita atungurwa, kumushyiraho icyuma, ati ‘zana ibyo ufitebyose, ryama hasi…’ akamusambanya yarangiza akamwaka ibyo afite byose akirukanka.”
Dr Murangira avuga ko abamaze gutanga ibirego ku byaha bishinjwa aba bantu, ari barindwi. Mu batanze ibirego, harimo babiri basambanirijwe mu gashyamba ko mu Murenge wa Musha.
Aba basore bakurkiranweho ibyaha bitanu birimo icyo gusambanya abana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.
RADIOTV10








