• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore w’i Kigali uregwa gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yafatiwe icyemezo

radiotv10by radiotv10
10/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 34 wo mu Karere ka Gasabo ukurikiranyweho gusambanya inshuro ebyiri umwana w’umuhungu w’imyaka 14, wireguraga avuga ko babikoze ari we wabimusabye kuko we yicuruza, yahamijwe icyaha akatirwa gufungwa imyaka 10.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo nyuma yo gushyikirizwa ikirego n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uyu mugore w’imyaka 34 aregwa icyaha cyakozwe ku itariki 31 Ukuboza 2025 ndetse no ku ya 03 Mutarama 2026.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.

Buti “Uregwa akurikiranyweho kuba kuri ayo matariki yarasambanyije uyu mwana nyuma akamushukisha amafaranga 1000 Frw kugira ngo atazabivuga.”

Uregwa yaburanye yemera icyaha. Asobanura ko uwo mwana ari we wamusabye ko basambana kuko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza (uburaya).

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rugendeye ku byatangarijwe mu iburanisha, mu gufata icyemezo rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Urukiko kandi rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi (10).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + one =

Previous Post

Eng.-Trump’s statement followed by a drop in oil prices

Next Post

Umunyeshuri w’umukobwa wabuze muri weekend yose yasanzwe aryamye kwa mwarimu

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Umunyeshuri w’umukobwa wabuze muri weekend yose yasanzwe aryamye kwa mwarimu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.