Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Abasigajwe n’amateka barashaka gutera umugongo kubumba bakayoboka ubuhinzi

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
0
Huye: Abasigajwe n’amateka barashaka gutera umugongo kubumba bakayoboka ubuhinzi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Karere ka Huye, bavuga ko umwuga wo kubumba utakibasha kubatunga, none barashaka kujya mu buhinzi ariko ikibazo kikaba kutagira ubutaka.

Aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, batuye mu Kagari ka Shanga mu Murenge wa Maraba, babwiye RADIOTV10 ko kuva cyera bari babeshejweho no kubumba inkono ariko ko aho ibihe bigeze, uyu mwuga utakibatunga.

Nyirinkindi Venuste yavuze ko uretse kubona ibumba bibagoye, n’inkono babumba zitagipfa kugurwa kuko abantu basigaye batekera mu masafuri, yewe ngo n’ababagurira inkono babaha intica ntikize.

Yagize ati “Baguha nk’ijana ndetse hari n’igihe uzijyana wazigeza aho uzigurisha ukirirwa uzibungana ku mutwe.”

Mugenzi we avuga ko aya mafaranga adashobora kubatunga kuko n’ibiciro ku masoko byatumbagiye.

Ati “Ujyana agakono mu isoko, bakaguha akajana, yenda umuntu yakugirira imbabazi akaguha yenda nka maganabiri, ubwo se umwana yiriwe arira, avuye no ku ishuri na we wiriwe imuhira…”

Bavuga ko bifuza guhagarika uyu mwuga bakaba bajya mu buhinzi ariko ko ikibazo bafite ari ubutaka bwo guhinga kuko bavutse basanga n’imiryango yabo itunzwe no kubumba itagira ubutaka bwo guhinga.

Umwe yagize ati “Ahasigaye nimudushakire imirima, mudushakire n’udutungo, muduhe n’amasuka rwose ntaho tugira duhinga. Tugahinga natwe iryo bumba tukarireka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Uwamariya Jaqueline avuga ko kuba aba baturage bamaze kubona ko ububumbyi bw’inkono butakibashije kubatunga, bashobora gufashwa kunoza uyu mwuga wabo, bakajya babumba nk’amavaze ariko kandi n’abashaka guhinga bakaba bashakirwa ubutaka.

Yavuze ko ubuyobozi buri kureba ubutaka bwa Leta bwegereye aba baturage, kugira ngo babutizwe batangire kubuhingamo.

Ati “Noneho twarangiza tukareba n’uburyo umuntu dushobora kumuha imirima n’aho yabasha gukorera kandi bimworoheye.”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko iyi miryango igomba gufasha abana bayikomokamo bakagana ishuri kugira ngo na bo mu minsi iri imbere batazahura n’imbogamizi zo kubura imirimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Rusizi: Ahahoze Ibiro by’Akagari hatuyemo umuturage none kubona Gitifu ni ukwiyuha akuya

Next Post

Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

Related Posts

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame, bari kumwe n’abuzukuru bombi, Anaya Abe na Amalia Agwize Ndengeyingoma, barebye umukino APR...

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

19/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.