Monday, September 9, 2024

Huye: Basigaye bajya ku Kagari basenga ngo ntibasange hafunze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, baravuga ko kujya ku biro by’Utugari bagasanga dufunguye bisigaye ari amahirwe, bityo ko serivisi zitangirwa ku Tugari ziri kubona umugabo zigasiba undi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yiboneye ibi bivugwa n’abaturage ubwo yajyaga ku Biro by’Akagari ka Rango B ko mu Murenge wa Tumba.

Ku isa isaaha ya saa tanu z’amanywa, yasanze ibiro by’aka Kagari bifunze, icyakora hariho agapapuro kavuga ko ubuyobozi bwagiye gukorera mu Mudugudu wa Urugwiro, gusa nta tariki yagaragazaga igihe ibi byabereye.

Abaturage yasanze ku biro by’aka Kagari, bamubwiye ko aka gapapuro kamaze igihe ku biro by’aka Kagari ku buryo bamaze igihe basiragira bashaka serivisi ariko bagataha amaramasa.

Umwe yagize ati “Hari benshi baza bashaka serivisi hano ku Kagari bagasanga harafunze. Njye akenshi mba nicaye hano, bakaza bakambaza bati ‘ese abayobozi ba hano bakoze?’.”

Aba baturage bavuga ko uretse kutabona serivisi baba bashaka ariko baba banataye umwanya muni biriwe bategereje ndetse n’imvune z’urugendo baba bakoze.

Undi ati “Aba ahombye ya serivisi kuko cya cyifuzo yari azaniye wa muyobozi agisubizayo kandi akagenda atishimye kuko aba atabonye umwakira.”

Bavuga ko bahora bumva ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ariko ko imyitwarire y’abayobora utu Tugari babona ihabanye n’iri hame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Kabalisa Arsene avuga ko nubwo abakozi b’Akagari ari bacye ariko ko badakwiye kubura bombi kandi ko n’iyo byaba, bakwiye kujya babimenyesha abo bayobora.

Ati “Bishobora kubaho bitewe n’igikorwa cyateguwe, ku Kagari haba hari abakozi babiri, ariko umwe aramutse yagiye kuri terrain, undi yasigara ku biro agaha serivisi abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti bityo abaturage ntibakomeze kubura serivisi bifuza.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wasuye Intara y’Amajyepfo mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwirinda ibintu byose byatuma batabonera umwanya abaturage kuko ari bo babereyeho.

Umukuru w’u Rwanda kandi yasabye abayobozi ko bakwiye kugabanya inama bakunze kugira, bakumva ko umwanya munini ari uw’abaturage.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Abuba says:

    Jye snemeranya niyinkuru ikigaragara uyu munyamakuru afite icyo ashaka kuruyu Muyobozi ejo bundi yanditse inkuru ko akagali katagira idarapo none asubiyeyo kuvuga. Abahakorera badahari inkuru ebyiri zikurikiranya nkaziriya zifite ikibuihishe inyuma

  2. Justine says:

    Ahaaaa ubundise byaba byo akagari kamwe gahise kaba Huye yose. Ibi ni amatiku. Niba afite icyo bapfa yacisha muzindi nzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts