• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

radiotv10by radiotv10
17/05/2025
in MU RWANDA
0
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo mu mutwe, bavuga ko asanzwe ari umunyarugomo.

Ni Mazimpaka François usanzwe afite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ ukekwaho kwica mugenzi we Muhaturukundo Eliab amuhoye kuba yari yanze kumwishyura 300 Frw y’icupa ry’inzoga yari amaze kunywa.

Abazi uyu François, bavuga ko asanzwe ari umunyarugomo, ndetse ko akunze kugirana amakimbirane n’abaturanyi be muri aka gace yari ataramaramo igihe dore ko yaje ahimukiye.

Ndagijimana Philippe ati “Uwo mugabo wakubise inyundo umuturanyi we asanzwe yitwara nabi, yagiraga urugomo kuko nanjye yashatse kungirira nabi  ndetse hari n’abantu benshi yagiye ashaka gukubita akababwira ko azabica.”

Nkusi Emmanuel avuga ko uyu Francois wishe umuturanyi we yakundaga  gushwana n’abaturanyi be dore ko ngo hari n’uwo aherutse gushaka gukubita ishoka ntiyamufata ndetse n’abandi ngo yajyaga yirirwa atera ubwoba ababwira ko azabica.’

Amakuru avuga kandi ko nta gihe kinini gishize afunguwe, kandi ko na bwo yari yafungiwe urugomo, abaturanyi bagasaba ko yahanwa hakurikijwe amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney yatangaje ko uyu mugabo yishe mugenzi we nyuma yo gutonganira mu kabari k’uyu ukekwaho kwica mugenzi we.

Ati “Hashize akanya umwe arasohoka ajya kuzana inyundo  iwe  yayihishe ayikubita mugenzi we abantu baratabara. Uwakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga yitaba Imana nka saa munani z’ijoro.”

Mukarugambwa Marie wari aha habereye uru rugomo, rwahitanye ubuzima bw’umuturage, yavuze ko ubwo uyu ukekwaho gukubita inyundo mugenzi we yari amaze kubikora, abari aho bahise bagira ubwoba.

Yagize ati “Duhita dusohoka tuvuza induru, na we ahita agenda yikingirana mu nzu abantu barahurura inzego z’ubuyobozi na zo zihita zihagera ziramujyana ndetse n’uwakubiswe inyundo ahita ajyanwa kwa muganga.”

Umurambo wa Nyakwigendera Muhaturukundo Eliab wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabutare, mu gihe Mazimpaka Francois wari wabanje kugerageza kwiyahura anyoye imiti yica udukoko, akaba yabanje kujyanwa kwa muganga akaza gutabwa muri yombi.

Abaturanyi bavuga ko ukekwaho kwica mugenzi we asanzwe arangwa n’ugugomo rwinshi
Bashenguwe n’urupfu rw’umuturanyi wabo
Bavuga ko byabateye ubwoba
Bari mu gahinda kenshi

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 4 =

Previous Post

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.