Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in MU RWANDA
0
I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ ribazengereje kuko bishoye mu bisindisha kuko banywa inzoga zitagira ingabo ubundi zikabashora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

Iki kibazo kivugwa cyane mu Isantere bise iya Kigali no mu kandi gace kiswe Ruhengeri, hose haherereye mu Mudugudu wa Kiroli mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu.

Abatuye muri iyi santere, bavuga ko aba bana b’abakobwa bananiye ababyeyi babo ubundi bakishora mu businzi, aho banywa inzoga y’urwagwa, ubundi bamara gusinda bagakora ibidakorwa.

Imaniranzi Coco yagize ati “Bigize indaya. A bakobwa bafite imyaka mike kuva kuri cumi n’ibiri (12) bakabaye bari mu mashuri ariko bakarara bagenda, bakanywa inzoga bagasinda bagateza umutekano mucye mu buryo bukomeye.”

Ngizwenimana Jean Claude usanzwe ari Inshuti y’Umuryango yo mu Mudugudu wa Kiroji, avuga ko nk’abakorera uru rwego rusanzwe ruhwitura abantu, ntako batagize ngo bagire inama aba bana, ariko ko byananiranye.

Yagize ati “Ni Leta yakigiramo imbaraga, twe twaravuze twarananiwe kuko twabitangiye raporo ku Kagari no ku Murenge barabizi no ku Karere.”

Umukecuru ufite umwuzukuru we arera wishoye muri izi ngeso, atunga agatoki abagore bakuze, kuba ari bo bashora aba bana b’abakobwa kubashora muri ibi bidakwiye.

Ati “Bashukwa n’abagore bakuru bakaboshya ngo bari kubakorera kumbe bari kubacuruza. Njyewe narumiwe bafata abana b’abakobwa ngo muze tubereke nyashi, uwanjye bamaze kumugira ikirara, yarigaga ava mu ishuri, ubu rero nta karimo yakora ni ukuza saa sita z’ijoro ngo kingura n’amadirishya akayamena.”

Bamwe mu bagore bashyirwa mu majwi ko bafatanya n’aba bana izi ngeso z’uburaya, bo barabihakana bakagaragaza ko ahubwo na bo batazi aho abo bana bangirikiye.

Umwe yagize ati “Natwe tukagendera muri iyo kipe ngo turi indaya kandi tutari zo kubera ko duhuriye mu kabari n’abo bana ba ‘Sunika Simbabara’ kandi ari nk’uku nacuruje nkunguka nk’igihumbi nkaba ndi gusoma agacupa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise buhakana iki kibazo, akavuga ko hari abakobwa bakuru bigeze kuza muri ako gace gucuruza mu tubari ariko ko nabo ubuyobozi bwabirukanye.

Ati “Cyokora hari abakobwa bigeze kuza baje gucuruza mu tubari hashize igihe kinini kandi bari indaya z’abakobwa bakuru, ariko tubona utwo tubari ni imyanda turabirukana.”

Gusa yemereye umunyamakuru ko Ubuyobozi bugiye kongera gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo kugira ngo burebe niba hari abashobora gutana bakajya muri izo ngeso, bityo bafashwe gusubira ku murongo muzima.

Ngo baba banyoye urwagwa rukabasindisha
Bamwe muri bo baravugwaho ingeso mbi
Bakanateza umutekano mucye mu rusisiro

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − two =

Previous Post

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Next Post

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru 'Fatakumavuta'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.