Wednesday, March 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibanga ry’Akarere ka Gisagara kamaze kuza mu myanya itanu ya mbere mu nshuro eshatu zikurikiranya

radiotv10by radiotv10
25/03/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibanga ry’Akarere ka Gisagara kamaze kuza mu myanya itanu ya mbere mu nshuro eshatu zikurikiranya
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kamaze kuza mu myanya itanu ya mbere mu byiciro bitatu bikurikirana ku rutonde rw’uko Uturere twesheje imihigo, buvuga ko bubikesha guhozaho mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage, ndetse no kubahiriza inama bugirwa n’Abayobozi Bakuru byumwihariko Perezida Paul Kagame.

Mu byiciro bitatu biheruka ku rutonde rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare rw’uko Uturere twesheje imihigo, aka Karere ka Gisagara kabanje kuza ku mwanya wa mbere, nyuma kaza ku mwanya wa kane, mu gihe ku rutonde rwa 2024-2025, kaje ku mwanya wa kabiri.

Umuyobozi Wungirije w’aka Karere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Paul Habineza; avuga ko kugira ngo bakomeze kuza muri iyi myanya myiza, bifite igisobanuro.

Ati “Biriya bifite icyo bisibanye mu rwego rwo kuguma mu ngamba, ntusubire inyuma mu kugerageza kumva inama twagiye tugirwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ndetse tukumva n’inama tugirwa n’Abayobozi Bakuru b’Igihugu cyacu byumwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika dushima n’uyu munsi impanuro ze cyane cyane dukemura ibibazo by’abaturage.”

Abaturage bo nubwo Akarere kabo kagira imyanya myiza bo bafite ibyo basaba

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere ka Gisagara baganiriye na RADIOTV10 bavuga ko nubwo hari iterambere rigaragara muri aka Karere, hari aho bagifite imbogamizi zituma batagerwaho n’ibikorwa remezo ku buryo buhagije.

Kamanayo Alexis wo mu Murenge wa Kibilizi ati “Turishimira aho tugeze, ariko turacyasaba ko amashanyarazi n’amazi byatugeraho hose, ndetse n’imihanda igakorwa neza, cyane cyane mu byaro.”

Kabera Leonard atuye mu Murenge wa Save ati “Turishimira ko akarere kacu kaje ku mwanya wa kabiri, ariko turacyafite ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi bitaragera hose. Turasaba ko byashyirwamo imbaraga kugira ngo natwe iterambere ritugeraho.”

Ndayisaba Jean Bosco atuye mu Murenge wa Mugombwa ati “Hari byinshi byahindutse mu karere kacu, cyane cyane mu mibereho y’abaturage, ariko imihanda yo mu byaro iracyari ikibazo. Iyo imvura iguye, usanga ingendo zigorana cyane.”

Uwimana Vestine atuye mu Murenge wa Kansi ati “Dushima ubuyobozi bw’akarere ku ntambwe bumaze kugeraho, ariko turifuza ko amashanyarazi yagera kuri bose kuko byafasha abana bacu kwiga neza no guteza imbere imishinga y’ingo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko ibi bibazo abaturage bagaragaza biri mu byo bwashyize imbere mu mihigo y’imyaka iri imbere.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko ibitekerezo bitangwa n’abaturage ari ingenzi, kandi ko na byo biri mu bifasha ubuyobozi kugira ibyo bukora, bituma aka Karere kanakomeza kugira iyi myanya myiza.

Yagize ati “Ibitekerezo by’abaturage turabyakira kandi ni byo dushingiraho dushyiraho gahunda z’iterambere, kugira ngo turusheho kwesa imihigo no kuguma ku myanya myiza. Ibibazo abaturage bagaragaza birimo iby’amazi, amashanyarazi n’imihanda ni byo dushingiraho mu kubishakira ibisubizo, kuko umuturage ari ku isonga muri aka karere. Ibyo bagaragaza biri mu byo dushyize imbere gukemura, kandi bizadufasha kugera ku ntego no gukomeza kuza mu myanya y’imbere. Ibibazo bagaragaza mu mihigo y’ubutaha bizitabwaho bishakirwe ibisubizo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko buzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa remezo no mu mibereho myiza y’abaturage, hagamijwe kurushaho kuzamura urwego rw’imiturire n’iterambere rirambye.

Mu rutonde rusange, Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa mbere, gakurikirwa n’Akarere ka Gisagara, mu gihe Akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa nyuma, kabanzirizwa n’Akarere ka Rulindo. Muri rusange, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko imihigo y’uturere mu mwaka wa 2024–2025 yeshejwe ku kigero cya 69%.

Ibikorwa remezo biri mu byashyizwe imbere muri aka Karere
Abaturage bo bagaragaje ibindi bacyifuza

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eighteen =

Previous Post

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

Related Posts

Amashirakinyoma ku makuru yakwirakwijwe ko uruganda rwa Volkswagen rwahagaritse gukorera mu Rwanda

Amashirakinyoma ku makuru yakwirakwijwe ko uruganda rwa Volkswagen rwahagaritse gukorera mu Rwanda

by radiotv10
24/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Volkswagen Group ku Mugabane wa Afurika, bwanyomoje amakuru y’ibihuha yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko uru ruganda rugiye guhagarika...

Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

by radiotv10
24/03/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kigaragaza ko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse ku kigero gishimishije mu myaka 24 ishize, kuko wavuye...

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntakirahinduka ku muhanda watangajwe ko utari nyabagendwa

by radiotv10
24/03/2026
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira, utari wongera kuba nyabagendwa, nyuma y’umunsi umwe itangaje ko kubera imvura...

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

by radiotv10
24/03/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko ingengabitekerezo yibasira Abatutsi muri DRC barimo Abanyamulenge ikomeje kwenyegeza amarorerwa abakorerwa...

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

by radiotv10
24/03/2026
0

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali-Huye-Rusizi, bavuga ko ugereranyije n'ibinyabiziga biwunyuramo n'uburyo ungana, ari umuto bityo bikaba ari na bimwe...

IZIHERUKA

Ibanga ry’Akarere ka Gisagara kamaze kuza mu myanya itanu ya mbere mu nshuro eshatu zikurikiranya
IMIBEREHO MYIZA

Ibanga ry’Akarere ka Gisagara kamaze kuza mu myanya itanu ya mbere mu nshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
25/03/2026
0

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

24/03/2026
Amashirakinyoma ku makuru yakwirakwijwe ko uruganda rwa Volkswagen rwahagaritse gukorera mu Rwanda

Amashirakinyoma ku makuru yakwirakwijwe ko uruganda rwa Volkswagen rwahagaritse gukorera mu Rwanda

24/03/2026
Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

24/03/2026
UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntakirahinduka ku muhanda watangajwe ko utari nyabagendwa

24/03/2026
U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

24/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibanga ry’Akarere ka Gisagara kamaze kuza mu myanya itanu ya mbere mu nshuro eshatu zikurikiranya

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

Amashirakinyoma ku makuru yakwirakwijwe ko uruganda rwa Volkswagen rwahagaritse gukorera mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.