• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntakirahinduka ku muhanda watangajwe ko utari nyabagendwa

radiotv10by radiotv10
24/03/2026
in MU RWANDA
0
UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira, utari wongera kuba nyabagendwa, nyuma y’umunsi umwe itangaje ko kubera imvura nyinshi, utari gukoreshwa.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwunganira itangazo ryatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, ACP Rutikanga yagize ati “Kuri iri tangazo, nta kirahinduka. Inama mwagiriwe murasabwa gukomeza kuzikurikiza.”

Itangazo ryari ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yari yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga – Ngororero – Mukamira ubu udakoreshwa.”

Ryakomezaga rigira riti “Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Mukamira – Musanze – Kigali cyangwa Muhanga – Kigali – Musanze- Mukamira na Muhanga – Rubengera- Rutsiro – Rubavu. Ruti “Abapolisi barahari kugira ngo babayobore”

Ni ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi uyu muhanda ugize ikibazo, kuko n’imvura nyinshi yaguye tariki 08 Werurwe 2026, na yo yari yatumye umara umunsi umwe utari nyabagendwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − two =

Previous Post

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

Next Post

Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

Hagaragajwe uko umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda wagabanutse mu myaka 24

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.