• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

radiotv10by radiotv10
01/06/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo mu murenge wa Gashonga warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahawe inzu ya miriyoni 10 anashingirwa butike n’abakirisito basengana mu itorero rya Bethel ribarizwa mu muri ADEPR paruwase y’akarere ka Rusizi.

Ngoboka ubarizwa mu mudugudu wa Kibombwe mu kagari ka Rusayo, avuga ko zimwe mu ngaruka za jenoside zirimo ubumuga zamubereye inkomyi mu kwiteza imbere ,abaho ubuzima bubi ntiyabasha kwiyubakira inzu ibereye

Ati “Umwuga w’ubwubatsi ni wo wari untunze ariko bitewe n’ubumuga mfite, byagiye bimbera imbogamizi kuko hari aho banyimaga akazi bitewe n’uko bambonana imbaraga nke”.

Yves Maurice akomeza avuga ko yabaga mu nzu imeze nabi bitewe n’ ubushobozi buke, ariko kuri ubu akaba yishimiye ko yahawe inzu imeze neza.

Ati “Yari inzu ibangamye. Yari ibyondo idafite na sima ndetse yari mo imyobo ku buryo niciyemo inzoka ebyiri zavaga muri iyo myobo. Mu gihe cy’imvura twabaga duhangayitse kuko twavirwaga tunafite impungenge ko yatugwaho”.

Umushumba w’itorero rya Bethel rikorera mu mirenge ya Gashonga na Rwimbogo Past. Ukwigize Lazare, avuga ko iyi nzu y’agaciro ka miriyoni 10 ndeste na Butike y’agaciro k’ibihumbi 500 byaturutse mu bakirisito b’iri torero kandi ko ari gahunda yamaze kuba umuco ko buri mwaka baba bagomba kubakira umukirisito warokotse jenoside yakorewe abatutsi  utishoboye.

Past. Lazare ati “Ubu ni ubwa gatatu, twabitangiye iyi gahunda muri 2024 tugenda twubakira umukirisito utishoboye tubana mu itorero. Uyu tumuhaye inzu y’amatafari ahiye ifite agaciro ka miriyoni 10, twanamuremeye butike ngo akomeze yiteze imbere”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred ashima umuhate w’itorero rya Bethel agasaba n’andi madini kujya muri uyu mujyo mu buryo bwo gufatanya na reta gukemura ibibazo by’abaturage, ndeste akavuga ko byunganira gahunda ya reta yo gufasha abaturage kuva mu bukene.

Ati “Turabibashimira tunasaba abandi bafatanyabikorwa bo mu madini n’amatorero kugera ikirenge mu cy’ADEPR mu gufatanya na reta. Murabizi ko hari gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (graduation).  Iyo umuntu  abonye aho kuba ni intambwe ya mbere. Kuri we rero bakoze bibiri icyarimwe kuko banamushingiye butike izamufasha kwiteza imbere nawe akagera mu kiciro runaka  ejobundi akaba yafasha abandi”.

Kuva muri 2024, Itorero rya Bethel rimaze kubakira abakirisito baryo barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bagera kuri batatu mu mirenge ya Gashonga na Rwimbogo rikoreramo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 9 =

Previous Post

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Next Post

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda-Madamu J.Kagame abwira urubyiruko

Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda-Madamu J.Kagame abwira urubyiruko

by radiotv10
30/05/2026
0

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiriko ko rukwiye gushyira imbere ikizaramira Igihugu cyarwibarutse, arwizeza ko nubwo hari imwe mu miryango igifite...

Next Post
Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.