General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC, haje kumenyekana ko atapfuye ahubwo yakomeretse akaba ari kuvurirwa i Kinshasa.
Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizweho na AFC/M23, Manzi Willy kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026, yari yatangaje ko uyu mujenerali yapfuye.
Mu butumwa bwe, Manzi yavugaga ko “Izaba nziza idafite adahari”, yari yavuze ko “yu wiyise ‘Generali’ Mutayomba ntiyari umusirikare w’umwuga. Yavuye mu birombe by’amabuye y’agaciro ajya kwiyita General, ubundi aba umuyobozi wa FDLR.
Manzi yanavuze kandi ko uyu mujenerali yanahuye na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’imimoranire.
Uyu muyobozi mu buyobozi bwashyizweho na AFC/M23, wavugaga ko uyu Mujenerali wa FDLR yapfuye, yavugaga ko asize umurage mubi “Yishe abaturage, asahura imiryango, yica amatungo y’abaturage ba Masisi, anahindura umuyonga inzu z’abaturage. Vuba aha, imidugudu yo muri Kinigi yatwitswe mu gikorwa yari ayoboye na we, imiryango isigara iheruheru kandi irameneshwa.”

Amakuru yavugaga ko General Mutayomba yaba yiciwe mu mirwano yabereye i Masisi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye kuri iki cyumweru hagati ya FDLR na AFC/M23.
Mu butumwa yongeye kunyuza kuri X, Manzi Willy, yatangaje ko amakuru yaje kumenyekana, ari uko uyu mujenerali atapfuye, ahubwo yakomeretse.
Muri ubu butumwa yise ubwo gukosora, Manzi Willy “Uwiyita Gen. Mutayomba yavanywe mu mirwano, ubu ari kuvurirwa i Kinshasa ibikomere byari bigiye kumuhitana.”
Manzi Willy yavuze ko nubwo uyu Mujenerali atapfuye, ariko uku gukomereka kwe gukomeye, kwatumye nibura abatuye i Masisi bahumeka, kuko ibikorwa bibi byahakorerwaga, byabaga biyobowe n’uyu Mujenerali.
RADIOTV10






