Ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi mu Rwanda ariko bitanu nibyo bigaragaza ubushobozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko hari ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi ariko ko bitanu ari byo byagaragaje ko bifite imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Muri Kamena 2021 hasohotse Iteka rya Minisitiri No 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021 ryerekeye ihingwa n’itunganywa ry’urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Izindi Nkuru

Iteka ryerekeye ihingwa ry’urumogi, ryagaragazaga ko abazemererwa guhinga urumogi bagomba kugaragaza uburyo bazajya bacungira umutekano imirima y’urumogi ndetse n’ibindi bisabwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze kugena hegitari 134 zizahingwaho urumogi ndetse ko ubwo butaka bwatangiye gutegurwa.

Ubutumwa bw’iki Kigo, bugaragaza ko kompanyi nyinshi zagaragaje ubushake bwo guhinga urumogi, kurutunganya no kurujyana hanze.

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza RDB yakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa ba Leta  mu kwakira ubwo busabe ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yagerageje gutoranya ibiko bifite ubushobozi bwo guhinga urumogi rwo gutunganyamo imiti.

RDB igira iyi Inyigo yakozwe mu byiciro bitandukanye. Kugeza ubu Kompanyi eshanu ni zo zigeze ku rwego rushimishije.

Gusa kugeza ubu nta kigo mu Rwanda kirahabwa icyangombwa cyo guhinda, gutunganya cyangwa kohereza urumogi kuko RDB itaragira icyo yemerera.

Amakuru avuga ko ibigo byasabye ubu burenganzira bwo guhinga urumogi mu Rwanda, ari ibyo mu bice binyuranye ku Isi, gusa hakabamo n’ibyo mu Rwanda.

Ubwo Guverinoma y’u Rwanda yemezaga iteka ryo guhinga ibihingwa birimo urumogi byifashishwa mu gutunganya imiti, bamwe mu Banyarwanda ntibahise babyumva kuko iki kiyobyabwenge kiri mu bikomeye, gisanzwe kiri mu bishyirwamo ingufu nyinshi mu kubirwanya.

Guverimoma y’u Rwanda itangaza ko n’ubwo iri teka rihari ariko urumogi rukiko mu biyobyabwenge bikomeye ndetse ko n’imbaraga zo kukirwanya zizakomeza gukazwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru