Abari gutegura irushanwa ry’umusore uhiga abandi mu bwiza ryiswe Mr Rwanda, baratangaza ko bakomeje kunguka abaterankunga bikanatuma n’ibihembo byiyongera aho ubu hamaze kwiyongeramo inka eshatu ku buryo uzegukana ikamba ndetse n’ibisonga bye bibiri, bazagabirwa.
Ubuyobozi bwa Kompanyi yitwa Imanzi Lt iri gutegura iri rushanwa, buvuga ko abaterankunga bari gushyigikira iri rushanwa bari kwiyongera.
Ibi byatumye abari kuritegura na bo bongera ibihembo, ku buryo biyemeje ko Mr Rwanda ndetse na babiri bazaba bamwungirije bazahabwa Inka.
Byiringiro Moses uyobora iyi Kompanyi, yagize ati “Twongeyemo ko umusore uzatsinda n’ibisonga bye tuzabaha Inka.
Avuga ko kugabira aba basore, bashatse guha agaciro kanini umuco Nyarwanda muri iri rushanwa kuko n’ubusanzwe Inka isanzwe ifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda.
Kugeza ubu igihembo nyamukuru kizahembwa Mr Rwanda, ni imodoka yo mu bwoko twa Toyota Celika ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw.
Abari gutegura iri rushanwa kandi batangaje ko amajonjora azatangira tariki 25 Werurwe 2020, aho azagenda akurwa mu matariki anyuranye ndetse n’ahantu hatandukanye.
Tariki 27 Werurwe 2022, ijonjora rizakorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, 29 Werurwe abere mu Ntara y’Amajyepfo naho tariki 30 abere mu Mujyi wa Kigali.
RADIOTV10