Monday, February 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bidasobanutse kuba umunyamakuru Hariana Verás Victória avuga ko avuganirana Abanyafurika muri Leta Zunze Ubumwe za America, ariko akaba amaze kujya i Kinshasa inshuro ebyiri mu mwaka umwe, agahura na  Perezida Felix Tshisekedi wanamuhaye impano.

Uyu munyamakuru amaze kugaragara mu Biro by’Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America-White House inshuro nyinshi, abaza ibibazo Perezida Donald Trump byerecyeye ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bibazo bye, yumvikana nk’uwamaze gufata uruhande abogamiraho rwa DRC, ndetse nk’uwacengewe n’ibinyoma bihora bikwirakwizwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Hari nk’aho asubiramo ibinyoma ngo “Ingabo z’u Rwanda zizava muri DRC ryari?” mu gihe bizwi ko nta basirikare b’iki Gihugu bari muri Congo, akanavuga ko u Rwanda rufasha Ihuriro AFC/M23, nyamara byarasobanuwe kenshi ko nta bufasha na buto iki Gihugu giha uriya mutwe ugizwe n’Abanyekongo.

Uyu munyamakuru ukomoka muri Angola, kandi aherutse kugaragara muri White House acigatiye microphone ebyiri zirimo iya Radio na Televiziyo bya DRC (RTNC), aho yavuze ko yashakaga kubaza Trump ibijyanye no kurenga ku masezerano ya Washignton hagati y’u Rwanda na DRC, ariko ko atabashije kubona uko abaza ikibazo cye.

Mu gutangaza ibi, na bwo yumvikana akomeza gusubiramo ibirego by’ibinyoma ashinja u Rwanda ko ngo ari rwo rwarenze kuri ariya masezerano, mu gihe ubutegetsi bwa DRC ari bwo bwakomeje kuyarengaho, bwanga kwitandukanya na FDLR, ndetse bukaba bwarakomeje kugaba ibitero kuri bamwe mu baturage b’Abanyekongo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe agira icyo avuga kuri uyu munyamakuru n’ibi yatangaje, yavuze ko bibabaje kuba avuga ko avuganira Abanyafurika, ariko ibyo akora bikaba bihabanye n’iyo ntego.

Yagize ati “Yiyita ko avuganira Abanyafurika i Washington. Ariko amaze kujya i Kinshasa inshuro ebyiri mu mwaka umwe, aho yahuye na Perezida Tshisekedi; akanakira impano ye imbere ya za camera, akaba yaranatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Ndayishimiye kuri Televisiyo ya DRC (RTNC).”

Nduhungirehe kandi yanagarutse ku kuba uyu munyamakuru aherutse kuzenguruka mu Nteko Ishinga Amategeko ya US, abaza ibibazo bibogamye bihabanye n’umwuga w’itangazamakuru, byibasira u Rwanda.

Ati “None uyu munsi turi kumubona afashe microphone ya RTNC muri White House, ariko nta na rimwe yigeze agaragara ko ahemberwa i Kinshasa.”

Bamwe mu basesenguzi mu karere, bagaragaza uyu munyamakuru nk’uwemeye kuba igikoresho cya Tshisekedi, aho nk’umunyamakuru Andrew Mwenda, yavuze ko uyu mugore ari gutukisha umwuga w’itangazamakuru nyamara atari wo akora, ahubwo ko ari umunyapolitiki ufite inyungu mu gusebya u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seventeen =

Previous Post

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Next Post

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Related Posts

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

by radiotv10
09/02/2026
0

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ko hakiri gukorwa iperereza kuri Brig. Gen. Ezechiel Gakwerere wahoze mu buyobozi bwo...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

by radiotv10
09/02/2026
0

The Director General of the National Identification Agency (NIDA), Mukesha Josephine, has clarified how the digital national ID will work,...

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

by radiotv10
09/02/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho ubujura baherutse kwinjira muri rigore iherereye i Nyamirambo mu Mujyi...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
09/02/2026
0

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu REG, yagaragaje ibice bizagaragaramo ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bihe bitandukanye hagati ya tariki 09 n’iya 17...

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

Minisiter Nduhungirehe raises concerns over journalist Hariana’s impartiality and potential conflicts of interest

by radiotv10
09/02/2026
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, said it is questionable for Hariana to claim that...

IZIHERUKA

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR
MU RWANDA

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

by radiotv10
09/02/2026
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

09/02/2026
Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

09/02/2026
Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

09/02/2026
Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

09/02/2026
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

09/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.