• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ko hakiri gukorwa iperereza kuri Brig. Gen. Ezechiel Gakwerere wahoze mu buyobozi bwo hejuru bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uherutse koherezwa mu Rwanda, ku buryo mu gihe kiri imbere ashobora kuzaburanishwa, kandi akazaburanishirizwa mu ruhame.

Brig. Gen. Gakwerere wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, rimwohereza mu Rwanda muri Werurwe 2025.

Uyu wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye muri FDLR, yahise atangira gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi.

Col. Charles Sumanyi, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2025, yavuze ko Brig. Gen. Ezechiel Gakwerere yari afite umwanya wo hejuru muri uriya mutwe w’iterabwoba, ku buryo “afite amakuru menshi ajyanye n’ibikorwa byabo byo mu bihe byashize n’ibiri gukorwa ubu.”

Col. Charles yagize ati “Inzego z’umutekano ziracyakomeza kumubaza ibibazo bimwe na bimwe, mu gihe kitari kirekire kandi kitazwi, igihe kizagera azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.”

Umushinjacyaha Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko imanza za RDF zikunze kubera mu ruhame, ku buryo n’uru rwa Gen, Gakwerere ruzakorwa muri ubu buryo “kandi buri wese ubyifuza azashobora kuzikurikirana.”

Brig. Gen. Gakwerere ni umwe mu bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba kandi ari umwe mu basirikare boherejwe kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda ku itariki 20 Mata 1994.

Uyu wari ufite ipeti rya Lieutenant ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, anakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari Perefe w’iyahoze ari Peregegitura ya Butare, Jean-Baptiste Habyarimana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twenty =

Previous Post

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Next Post

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.