Monday, February 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bidasobanutse kuba umunyamakuru Hariana Verás Victória avuga ko avuganirana Abanyafurika muri Leta Zunze Ubumwe za America, ariko akaba amaze kujya i Kinshasa inshuro ebyiri mu mwaka umwe, agahunda na  Perezida Felix Tshisekedi wanamuhaye impano.

Uyu munyamakuru amaze kugaragara mu Biro by’Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America-White House inshuro nyinshi, abaza ibibazo Perezida Donald Trump byerecyeye ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bibazo bye, yumvikana nk’uwamaze gufata uruhande abogamiraho rwa DRC, ndetse nk’uwacengewe n’ibinyoma bihora bikwirakwizwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Hari nk’aho asubiramo ibinyoma ngo “Ingabo z’u Rwanda zizava muri DRC ryari?” mu gihe bizwi ko nta basirikare b’iki Gihugu bari muri Congo, akanavuga ko u Rwanda rufasha Ihuriro AFC/M23, nyamara byarasobanuwe kenshi ko nta bufasha na buto iki Gihugu giha uriya mutwe ugizwe n’Abanyekongo.

Uyu munyamakuru ukomoka muri Angola, kandi aherutse kugaragara muri White House acigatiye microphone ebyiri zirimo iya Radio na Televiziyo bya DRC (RTNC), aho yavuze ko yashakaga kubaza Trump ibijyanye no kurenga ku masezerano ya Washignton hagati y’u Rwanda na DRC, ariko ko atabashije kubona uko abaza ikibazo cye.

Mu gutangaza ibi, na bwo yumvikana akomeza gusubiramo ibirego by’ibinyoma ashinja u Rwanda ko ngo ari rwo rwarenze kuri ariya masezerano, mu gihe ubutegetsi bwa DRC ari bwo bwakomeje kuyarengaho, bwanga kwitandukanya na FDLR, ndetse bukaba bwarakomeje kugaba ibitero kuri bamwe mu baturage b’Abanyekongo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe agira icyo avuga kuri uyu munyamakuru n’ibi yatangaje, yavuze ko bibabaje kuba avuga ko avuganira Abanyafurika, ariko ibyo akora bikaba bihabanye n’iyo ntego.

Yagize ati “Yiyita ko avuganira Abanyafurika i Washington. Ariko amaze kujya i Kinshasa inshuro ebyiri mu mwaka umwe, aho yahuye na Perezida Tshisekedi; akanakira impano ye imbere ya za camera, akaba yaranatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Ndayishimiye kuri Televisiyo ya DRC (RTNC).”

Nduhungirehe kandi yanagarutse ku kuba uyu munyamakuru aherutse kuzenguruka mu Nteko Ishinga Amategeko ya US, abaza ibibazo bigogamye bihabanye n’umwuga w’itangazamakuru, byibasira u Rwanda.

Ati “None uyu munsi turi kumubona afashe microphone ya RTNC muri White House, ariko nta na rimwe yigeze agaragara ko ahemberwa i Kinshasa.”

Bamwe mu basesenguzi mu karere, bagaragaza uyu munyamakuru nk’uwemeye kuba igikoresho cya Tshisekedi, aho nk’umunyamakuru Andrew Mwenda, yavuze ko uyu mugore ari gutukisha umwuga w’itangazamakuru nyamara atari wo akora, ahubwo ko ari umunyapolitiki ufite inyungu mu gusebya u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

Related Posts

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
09/02/2026
0

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu REG, yagaragaje ibice bizagaragaramo ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bihe bitandukanye hagati ya tariki 09 n’iya 17...

Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

by radiotv10
08/02/2026
0

Rwanda’s new digital identification registration has officially begun in Kigali, marking a major step in the nationwide rollout of the...

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye amarushana y’ubumenyi bwihariye mu birimo kurasa

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye amarushana y’ubumenyi bwihariye mu birimo kurasa

by radiotv10
08/02/2026
0

Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bongeye kwitabira amarushanwa rya UAE SWAT Challenge riri kubera i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z'Abaruabu,...

Muri Gasabo haravugwa umugabo bita ‘Pasiteri’ ukekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito bashakanye

Muri Gasabo haravugwa umugabo bita ‘Pasiteri’ ukekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito bashakanye

by radiotv10
07/02/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bakunze kwita Pasiteri, akurikiranyweho kwica umugore...

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yasuye iz’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yasuye iz’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu

by radiotv10
07/02/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yasuye abasirikare b'u Rwanda bari mu gace kitwa Trelawny, zagiye...

IZIHERUKA

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC
MU RWANDA

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

by radiotv10
09/02/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

09/02/2026
Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

08/02/2026
Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

08/02/2026
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye amarushana y’ubumenyi bwihariye mu birimo kurasa

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye amarushana y’ubumenyi bwihariye mu birimo kurasa

08/02/2026
Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

08/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.