• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

radiotv10by radiotv10
08/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwanze icyifuzo cy’ikipe ya Al Hilal yifuzaga ko umukino wayo na APR uri ku wa Kabiri wakwimurwa, bikayorohereza kwitegura umukino wa LUPOPO uri ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.

Uyu ni umukino wagombaga kuba mu gice kibanza cya shampiyona, ariko uza kwimurwa kubera ko ikipe ya Al Hilal yari iri gukina undi mukino w’amatsinda y’amakipe yabaye aya mberse iwayo ku mugabane wa Afurika CAF Champions League.

Umutoza w’iyi kipe LAURENÈšIU REGHECAMPF, yasabye ubuyobozi bwe ko bwasaba Rwanda Premier League ikabimurira uyu mukino kugira ngo bakaze imyiteguro y’umukino wa nyuma wo mu itsinda barimo, aho bazahura na FC Sait-Éloi Lupopo ku wa 6 w’iki cyumweru bakaba basabwa kuwutsinda cyangwa kunganya ngo bizere kuzagera muri 1/4 cya CAF Champions League.

Ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaga iki cyifuzo, Rwanda Premier League yababwiye ko bidashoboka ko match yabo na APR igomba kuba nk’uko bisanzwe, ikazaba ku wa 2 tariki 10/2/2026.

Andi makuru Radio/TV10 yamenye, ni uko uyu mukino ushobora kubera kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kubera kuri Stade Amahoro.

Andi makuru twamenye, Umutoza wa Al Hilal yifuzaga ko uyu mukino usubikwa nyuma yo gutsindwa na MC Alger 2-1, aho yasabwaga nibura inota rimwe ngo abone itike ya 1/4. Ibi byatumye agomba gukanira umukino wa nyuma wo mu itsinda kugira ngo azawutsinde cyangwa awunganye bimuheshe gukomeza.

Al Hilal yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nyuma y’urugendo rurerure rwo kuva muri Algérie aho bari bakinnye ku wa 5.

Iyi kipe yo muri Sudan iri gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, yasoje igice kibanza cya shampiyona ari yo iyoboye urutonde n’amanota 35 mu mikino 15, dore ko ifite ibirarane 2 bya APR FC na AL-MERRIKH.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 16 =

Previous Post

Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

Next Post

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigiye kujya bivura indwara zikomeze zirimo kanseri

Related Posts

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

by radiotv10
03/07/2026
0

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru w’Umunyarwanda uri muri Canada ahari kubera Igikombe cy’Isi, kirebana...

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

by radiotv10
03/07/2026
0

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n'Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe...

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

by radiotv10
03/07/2026
0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje mu guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-2026 abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma...

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Next Post
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigiye kujya bivura indwara zikomeze zirimo kanseri

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigiye kujya bivura indwara zikomeze zirimo kanseri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.