Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere mu Gihugu cya Latvia, rw’iminsi itatu, ruteganyijwemo ibikorwa binyuranye, birimo gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi muri iki Gihugu.
Uru ruzinduko rwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Latvia, mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwabyo, ruzaba guhera ejo ku ya 01 kugeza ku ya 03 Ukwakira 2024.
Uru ruzinduko kandi rwanemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024,
Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko “uru ruzinduko ari rwo rwa mbere rwa Perezida w’u Rwanda azaba agiriye mu Bihugu bikora ku nyanja ya Baltic, akaba ari na rwo rwa mbere rw’Umukuru w’Igihugu cyo muri Afurika azaba agiriye muri Latvia.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakomeje agira ati “Muri uru ruzinduko, Urwibutso rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzafungurwa ku mugaragaro ku Isomero ry’Igihugu rya Latvia.”
Nduhungirehe kandi avuga ko uru Rwibutso ruzafungurwa muri Latvia, ruzaba ari na rwo rwa mbere rufunguwe mu Bihugu bya Baltic (Estonia, Latvia, na Lithuania) no Mu burasirazuba bw’u Burayi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azanahura na mugenzi we wa Latvia, Edgaru Rinkēviču bagirane ibiganiro ku mubano n’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Latvia, byatangaje uko gahunda y’umunsi wa kabiri w’uru ruzinduko tariki 02 Ukwakira, iteye, aho mu masaha ya mbere ya saa sita, Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we mu Biro, ubundi anabonereho gutanga ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.
Mu masaha ya mbere ya saa sita, kandi intumwa z’u Rwanda z’abayobozi bazaba bajyanye na Perezida Kagame, zizagirana ibiganiro na bagenzi babo bo mu nzego nkuru za Latvia.
Nyuma y’ibi biganiro hazakurikiraho ikiganiro n’Itangazamakuru cy’Abakuru b’Ibihugu, Perezida Kagame na Edgar.
Hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo ku kimenyetso cy’abaharaniye ubwigenge muri iki Gihugu cya Latvia.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, azabonana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Latvia, Daigu Mieriņu.
Nanone mu masaha y’umugoroba kuri uwo munsi, Perezida Kagame azanabonana na Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Eviku Siliņu, n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’intebe, Brīvības bulvāris.
Kuri uwo munsi, saa kumi na cumi n’itanu (16:15’), Perezida Kagame na mugenzi we Edgara Rinkēviča, ni bwo bazafungura ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Isomero rikuru ry’Igihugu muri Latvia.
RADIOTV10