Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiteganyijwe mu ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiye kugirira muri Latvia

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibiteganyijwe mu ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiye kugirira muri Latvia
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere mu Gihugu cya Latvia, rw’iminsi itatu, ruteganyijwemo ibikorwa binyuranye, birimo gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi muri iki Gihugu.

Uru ruzinduko rwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Latvia, mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwabyo, ruzaba guhera ejo ku ya 01 kugeza ku ya 03 Ukwakira 2024.

Uru ruzinduko kandi rwanemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024,

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko “uru ruzinduko ari rwo rwa mbere rwa Perezida w’u Rwanda azaba agiriye mu Bihugu bikora ku nyanja ya Baltic, akaba ari na rwo rwa mbere rw’Umukuru w’Igihugu cyo muri Afurika azaba agiriye muri Latvia.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakomeje agira ati “Muri uru ruzinduko, Urwibutso rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzafungurwa ku mugaragaro ku Isomero ry’Igihugu rya Latvia.”

Nduhungirehe kandi avuga ko uru Rwibutso ruzafungurwa muri Latvia, ruzaba ari na rwo rwa mbere rufunguwe mu Bihugu bya Baltic (Estonia, Latvia, na Lithuania) no Mu burasirazuba bw’u Burayi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azanahura na mugenzi we wa Latvia, Edgaru Rinkēviču bagirane ibiganiro ku mubano n’imikoranire y’Ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Latvia, byatangaje uko gahunda y’umunsi wa kabiri w’uru ruzinduko tariki 02 Ukwakira, iteye, aho mu masaha ya mbere ya saa sita, Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we mu Biro, ubundi anabonereho gutanga ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.

Mu masaha ya mbere ya saa sita, kandi intumwa z’u Rwanda z’abayobozi bazaba bajyanye na Perezida Kagame, zizagirana ibiganiro na bagenzi babo bo mu nzego nkuru za Latvia.

Nyuma y’ibi biganiro hazakurikiraho ikiganiro n’Itangazamakuru cy’Abakuru b’Ibihugu, Perezida Kagame na Edgar.

Hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo ku kimenyetso cy’abaharaniye ubwigenge muri iki Gihugu cya Latvia.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, azabonana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Latvia, Daigu Mieriņu.

Nanone mu masaha y’umugoroba kuri uwo munsi, Perezida Kagame azanabonana na Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Eviku Siliņu, n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’intebe, Brīvības bulvāris.

Kuri uwo munsi, saa kumi na cumi n’itanu (16:15’), Perezida Kagame na mugenzi we Edgara Rinkēviča, ni bwo bazafungura ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Isomero rikuru ry’Igihugu muri Latvia.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 1 =

Previous Post

Basabwa kumenya imihigo nyamara ibyapa yanditseho babifata nk’imitako ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Next Post

Kigeze kugaragara muri Tanzania: Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo Marburg kimaze guhitana Abaturarwanda 8

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda

Kigeze kugaragara muri Tanzania: Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo Marburg kimaze guhitana Abaturarwanda 8

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.