Ibiteye amatsiko ku bwoko bushya bw’Avoka bwavumbuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwoko bushya bw’urubuto rw’Avoka bwiswe ‘Luna’, ni avoka ishobora kwera ku giti gito cyane, kandi bworoshye gutera kurusha ubundi bwoko busanzweho.

Ubu bwoko bushya bw’Avoka bwemejwe na kaminuza ya University of California, Riverside (UCR), nyuma y’igihe kinini, iri kubukoraho ubushakashatsi.

Izindi Nkuru

Ni avoka ifite uburyohe bwihariye nk’uko bitangazwa n’iyi kaminuza, kandi ikaba ifite amavuta, ikaba kandi ifite umwihariko wo kuba yoroshye gusarurwa kuko yera ku biti bito cyane.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Kaminuza, yagize iti “Luna iha uburyohe buhebuje abayirya, ikaba kandi ifite ireme, ikagira n’ubwiza bunogeye ijisho iyo yasaruwe.”

Iri tangazo ry’iyi kaminuza rikomeza rigira riti “Ikindi kandi abahinzi bazaba bafite amahirwe kuko yera ku giti gito, bituma yera neza kandi ikanasarurwa mu buryo bworoshye.”

Mary Lu Arpaia wagize uruhare mu bushakashatsi bwavuyemo ubu bwoko bw’Avoka, aganira na Axios, yagize ati “Hari ubwoko bw’imbuto bwiza ariko kimwe mu bibazo ni uko ziba zera ku biti binini.”

Iyi mpuguke mu buhinzi bw’imbuto, yakomeje agira ati “Igihe hari ibiti binini, haba hari n’ikibazo cy’umutekano w’abasarura, kuko bibasaba kurira ku rwego bagiye gusarura.”

Ubu bwoko bushya bw’Avoka bufata igihe cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu kugira ngo haboneke umusaruro, ku buryo umusaruro w’izi Avoka uzajya ku isoko mu gihe cya vuba.

Ubwoko bw’igiti cy’Avoka bwaherukaga kujya hanze ni ubwitwa Gem, na bwo bwashyizwe hanze na UC Riverside muri 2003.

Kimwe mu bibangamira imbuto muri iki gihe, ni imihindagurikire y’ikirere, gusa kuri iyi avoka nshya, ngo ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibihe byose byaba iby’izuba n’iby’imvura.

Nanone kandi mu kugereranya ubwoko bw’iyi avoka ya Luna n’ubusanzweho bwa Hass buri mu bukunzwe, Arpaia yavuze ko igiti cya Luna kiramba igihe kinini kandi kikihanganira udukoko tw’utwonnyi tw’imyaka.

Naho ku buryohe, yagize ati “Hass iba ifite amavuta menshi, navuga ko na Luna iba iyafite ariko ikaba ifitemo no koroha. Kandi ikagira igishishwa cy’umubyimba muto ugereranyije n’icya Hass, kandi ikagira inyuma horoshye.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ntawumenya Semabumba Jean de Dieu says:

    Muraho cyane?

    Ubu bwoko bwa Luna mu Rwanda burahari?

    Niba buhari ni hehe buboneka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru