Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibiteye amatsiko ku bwoko bushya bw’Avoka bwavumbuwe

radiotv10by radiotv10
31/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ibiteye amatsiko ku bwoko bushya bw’Avoka bwavumbuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwoko bushya bw’urubuto rw’Avoka bwiswe ‘Luna’, ni avoka ishobora kwera ku giti gito cyane, kandi bworoshye gutera kurusha ubundi bwoko busanzweho.

Ubu bwoko bushya bw’Avoka bwemejwe na kaminuza ya University of California, Riverside (UCR), nyuma y’igihe kinini, iri kubukoraho ubushakashatsi.

Ni avoka ifite uburyohe bwihariye nk’uko bitangazwa n’iyi kaminuza, kandi ikaba ifite amavuta, ikaba kandi ifite umwihariko wo kuba yoroshye gusarurwa kuko yera ku biti bito cyane.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Kaminuza, yagize iti “Luna iha uburyohe buhebuje abayirya, ikaba kandi ifite ireme, ikagira n’ubwiza bunogeye ijisho iyo yasaruwe.”

Iri tangazo ry’iyi kaminuza rikomeza rigira riti “Ikindi kandi abahinzi bazaba bafite amahirwe kuko yera ku giti gito, bituma yera neza kandi ikanasarurwa mu buryo bworoshye.”

Mary Lu Arpaia wagize uruhare mu bushakashatsi bwavuyemo ubu bwoko bw’Avoka, aganira na Axios, yagize ati “Hari ubwoko bw’imbuto bwiza ariko kimwe mu bibazo ni uko ziba zera ku biti binini.”

Iyi mpuguke mu buhinzi bw’imbuto, yakomeje agira ati “Igihe hari ibiti binini, haba hari n’ikibazo cy’umutekano w’abasarura, kuko bibasaba kurira ku rwego bagiye gusarura.”

Ubu bwoko bushya bw’Avoka bufata igihe cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu kugira ngo haboneke umusaruro, ku buryo umusaruro w’izi Avoka uzajya ku isoko mu gihe cya vuba.

Ubwoko bw’igiti cy’Avoka bwaherukaga kujya hanze ni ubwitwa Gem, na bwo bwashyizwe hanze na UC Riverside muri 2003.

Kimwe mu bibangamira imbuto muri iki gihe, ni imihindagurikire y’ikirere, gusa kuri iyi avoka nshya, ngo ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibihe byose byaba iby’izuba n’iby’imvura.

Nanone kandi mu kugereranya ubwoko bw’iyi avoka ya Luna n’ubusanzweho bwa Hass buri mu bukunzwe, Arpaia yavuze ko igiti cya Luna kiramba igihe kinini kandi kikihanganira udukoko tw’utwonnyi tw’imyaka.

Naho ku buryohe, yagize ati “Hass iba ifite amavuta menshi, navuga ko na Luna iba iyafite ariko ikaba ifitemo no koroha. Kandi ikagira igishishwa cy’umubyimba muto ugereranyije n’icya Hass, kandi ikagira inyuma horoshye.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ntawumenya Semabumba Jean de Dieu says:
    2 years ago

    Muraho cyane?

    Ubu bwoko bwa Luna mu Rwanda burahari?

    Niba buhari ni hehe buboneka?

    Reply

Leave a Reply to Ntawumenya Semabumba Jean de Dieu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

Hasohotse amakuru yari ategerejwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda

Next Post

Ikipe iri mu zikunzwe ku Isi yinjije indi ntwaro izayifasha gushimisha abafana

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe iri mu zikunzwe ku Isi yinjije indi ntwaro izayifasha gushimisha abafana

Ikipe iri mu zikunzwe ku Isi yinjije indi ntwaro izayifasha gushimisha abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.