Ibiteye amatsiko wamenya kuri umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jeanine Munyeshuli, ni umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, mu mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame muri iki cyumweru. Munyeshuli ni undi ukunda siporo winjiye muri Guverinoma, akaba ari n’umwarimu wa siporo izwi nka Yoga. Byinshi kuri we…

Muri Guverinoma y’u Rwanda, hasanzwe harimo bamwe mu bakunda siporo, nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze uherutse no gutsinda ikizamini cyatumye ahabwa umukandara wa Dani ya kabiri.

Izindi Nkuru

Mu mavugurura yakozwe na Perezida wa Repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda muri iki cyumweru, yinjijemo babiri bashya bayinjiyemo bwa mbere, ari bo Umutoni Sandrire wagizwe Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Tugaruke kuri Jeanine Munyeshuri winjiye muri Guverinoma, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer), muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Uyu mwanya yari yawugiyeho kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021, akaba anafite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, dore ko yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque.

Munyeshuli uzaba ashinzwe inshingano z’iyahoze ari Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, yashehwe muri aya mavugurura yakozwe muri iki cyumweru, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.

Kuva muri 2010 yabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation, ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’amakimbirane n’imvururu, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima.

Muri uyu Muryango kandi, Munyeshuli yayoboraga intego zawo mu kuzanamo abagore n’urubyiruko.

Nk’uko biri mu butumwa bwe ku rubuga nkoranyambaga, akaba yari anashinzwe “kumvisha abayobozi mu nzego zo hejuru muri Politiki ndetse n’abagiraneza ngo batange umusanzu mu kugera ku ntego zacu. Nkaba narashinze ishami rya AZAHAR mu Rwanda.”

Kuva muri Mata 2018 kugeza muri 2022, Munyeshuli yari Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu kigo SouthBridge Group, gisanzwe ari ikigo gitanga serivisi z’imari.

Avuga ko muri iki kigo yateguye ndetse akanashyira mu bikorwa igenamigambi ndetse n’inzira zafashishije iki kigo kugera ku ntego zacyo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa LinkedIn, Munyeshuli yagize ati “Nakurikiranaga kandi nkanayobora ibikorwa by’itsinda ry’i Kigali, kugira ngo rigere ku ntego zaryo. Nagize uruhare mu mishinga yo ku rwego rw’Isi by’umwihariko nk’impuguke mu gushyiraho imirongo yo gushaka inkunga. Natanze umusanzu mu mishinga yashyikirijwe Guverinoma zitandukanye muri Afurika ijyanye na serivisi z’ubujyanama ndetse no gukarana n’abaterankunga.”

Munyeshuli uvuga ko yaje mu Rwanda muri 2018, yakoze kandi imirimo inyuranye mu Busuwisi ijyanye n’imari n’ubukungu, asanzwe yaranaminujemo, nko kuba kuva mu 1998 kugeza muri 2002 yarabaye umusesenguzi w’amakuru ajyanye n’imibare mu kigo cyitwa Unigestin cyo muri iki Gihugu.

Jeanine Munyeshuli asanzwe ari Umusiporutive
Yigisha Yoga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru