Afurika imbere y’Umuryango w’ibikomerezwa wiyemeje guhangana na America yeruye igaragaza aho ihagaze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nama y’Umuryango BRICS uhuriyemo Ibihugu byiyemeje guhangana n’u Burayi na Amerika mu bukungu, ibyo ku Mugabane wa Afurika byayitumiwemo, byiyemeje kuyoboka uyu Muryango, ariko Perezida umwe agaragaza igikwiye gushyirwa imbere kuri uyu Mugabane.

Muri iyi nama yari iteraniye muri Afurika y’Epfo, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh.

Izindi Nkuru

Kuva kuri Perezida w’u Bushinwa, Xi Jimping, Vladmir V Putin w’u Burusiya, Narendra Modi w’u Buhinde na Luiz Inácio Lula da Silva uyobora Brasil; bose bavuze ubuhangange ibihugu byabo bifite ku Mugabane wa Afurika, banemeza ko bizarushaho kwiyongera mu gihe ibihugu byo kuri uyu Mugabane byafata icyemezo kidasubira inyuma mu mikoranire yeruye n’umuryango wa BRICS.

Abakuru b’Ibihugu byo kuri uyu Mugabane wa Afurika, kuva kuri Azali Assoumani uyobora Ibirwa bya Comores, unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Evariste Ndayishimiye unayobora u Burundi, na Ismael Omar Guelleh uyobora IGAD; bavuze ko imiryango bayoboye ibona amahirwe akomeye mu bufatanye n’uyu muryango utemerwa n’Abanyaburayi na Amerika.

Banaboneyeho no kuvuga ibibazo bafite bidindiza iterambere ry’Ibihugu byabo birimo amadeni byafashe mu mahanga ndetse n’umutungo kamere badashoboye kubyaza umusaruro.

Icyakora Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema unayobora Umuryango wa COMESSA; we yibukije ibi Bihugu ko bitagomba kubona Umugabane wa Afurika nk’imari ishyushye, ahubwo ko iyi mikoranire igomba gushyira imbere inyungu z’Abanyafurika.

Yagize ati “Ntushobora kuvuga iterambere ry’Isi mu gihe bamwe bahejejwe inyuma, kabone nubwo bafite imitungo idakoreshwa. Iyo tureba iterambere; tugomba kugaragaza ibyo dushyira hamwe kugira ngo turigereho. Aho harimo igishoro gihendutse, ikoranabuhanga rihendutse, ndetse n’ikoreshwa ry’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro.”

Yakomeej agira ati “Icyo dushaka nka Zambia na COMESSA; ni uko iyi mikoranire y’Umuryango wa BRICS n’umugabane wa AfUrika n’ahandi, igomba gushyira imbere iterambere ry’Ibihugu byose biwugize.”

Yakomeje avuga kandi ko uyu “muryango ugomba kuba amahirwe wo guhindura imikoranire twari dusanganywe. Iyi mikoranire igomba kuba ishyira imbere kubyaza umusaruro umutungo kamere, ariko ukongererwa agaciro mu Bihugu ubonetsemo. Ibyo bivuze ko mugomba gushora imari mu kuwutunganyiriza muri ibyo Bihugu. Ibyo byatuma abaturage bacu babona akazi, ndetse bikanatuma Afurika itekana muri politike, mu ubukungu n’umutekano.”

Uyu Muryango wa BRIC binyuze muri banki yawo, uvuga ko ugiye gushaka ubushobozi bwo gufasha imishinga y’Ibihugu byo ku Mugabane wa afrika.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru