Producer Element akomeje kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umutunganyamiziki Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element, atanze ibitekerezo mu biganiro byarimo Perezida Paul Kagame, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumuvugaho.

Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, byitabiriwe n’urubyiruko ibihumbi bibiri, rwo mu ngeri zinyuranye barimo n’abo mu ruganda rw’imyidagaduro.

Izindi Nkuru

Ubwo urubyiruko rwatangaga ibitekerezo, Producer Element ari mu babitanze, abanza kuririmba indirimbo yaririmbanyemo n’abandi bahanzi izwi nka ‘Fou de toi’ iri mu zikunzwe muri iyi minsi.

Uyu mutanganyamuziki kandi yanagarutse ku rugendo rwe rwamugejeje ku kuba amaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere.

Uyu musore wabanje gusobanura ko atari igitekerezo agiye gutanga ahubwo ko ari ubutumwa ashaka gusangiza urubyiruko rugenzi rwe.

Yavuze ko nubwo ataragera ku 10% ry’ibyo ashaka kugeraho mu buzima, yizeye ko bicye amaze kugeraho hari icyo byabafasha.

Yisunze ubutumwa yari yanditse, Element yabwiye urubyiruko ko bafite Igihugu gifite amahoro n’umutekano kandi giha amahirwe urubyiruko. Akomeza ababwira ko amahirwe aza rimwe mu buzima abasaba kuyabyaza umusaruro.

Nyuma y’ubu butumwa, Element yibasiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko “mu gihe yari abonye amahirwe yo kuvuga ijambo imbere y’Umukuru w’Igihugu yari akwiye kugira icyo amusaba cyateza imbere imyidagaduro nyarwanda.”

Gusa hari n’abashima uyu musore, bavuga ko igihe cyose umuntu agiye gutanga igitekerezo ahari Umukuru w’Igihugu atagomba kuvuga ibibazo.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru