Ibya ruswa ivugwa muri FERWAFA byafashe indi sura, RIB yabyinjiyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko ruri gukora iperereza kuri ruswa ivugwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko uru rwego rwakiriye ikirego.

Izindi Nkuru

Yagize ati “RIB yakiriye ikirego ku bibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA. Twatangiye iperereza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo.”

RIB yemeje ko yatangiye iperereza ku bibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA nyuma y’amasaha macye iri shyirahamwe rihagaritse uwari Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Hernry Brulart.

Itangazo ryasohowe na FERWAFA kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena rivuga ihagarikwa rya Muhire Henry Brulart, rivuga ko uyu wari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, yahagaritswe kubera amakosa yamuranze mu kazi kandi akaba agomba kubazwa inshingano.

Dr Murangira B. Thierry uvuga ko ikirego cy’ibibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA bacyakiriye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko nta byinshi yabitangazaho kuko “ari bwo ikirego tukicyakira, byinshi twazabitangaza nyuma.”

Muhire Henry Brulart avugwaho kuba yarasinye amasezerano ya FERWAFA n’uruganda rwo mu Budage rukora imyenda y’amakipe, atabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha muri FERWAFA ndetse n’ikibazo cy’uburiganya buvugwa mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, hakunze kuvugwamo ruswa n’imikorere idahwitse n’ibindi bibazo bya bamwe mu barikoramo binatuma iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rirushaho kudindira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru