Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyabaye ku wari umaze amezi 8 yaribwe telefone byatumye agaragariza amarangamutima RIB

radiotv10by radiotv10
02/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyabaye ku wari umaze amezi 8 yaribwe telefone byatumye agaragariza amarangamutima RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari amaze amezi umunani yaribwe telefone, wari warihebye ko ibyayo byarangiye, akaba yarayisubijwe, yagaragaje amarangamutima y’ibyishimo yatewe no kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwarayifashe rukayimusubiza.

Uwitwa Rubibi Sabine kuri Twitter, mu butumwa yanyijije kuri uru rubuga nkoranyambaga, yavuze ko yibwe telefone muri Kanama (08) umwaka ushize ndetse ko yumvaga ibyayo byararangiye, agahita agura indi.

Yagize ati “Ariko umwe mu nshuti zanye yansabye kujya kubimenyesha RIB, hanyuma njyayo ntanga ubuhamya ariko nta cyizere nari mfite.”

Muri ubu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi, yakomeje avuga ko nyuma y’ukwezi kumwe yibwe iyo telefone, yahise agura indi, kuko yumvaga ko itazaboneka.

Ati “Mu buryo bunkoze ku mutima, uyu munsi nahamagawe, bambwira ko ari kuri RIB ko natanze ikirego kijyanye na telefone yibwe, ko nanyura ku biro byabo nkayifata.”

Yakomeje agira ati “Nagiyeyo rero ariko ndi mu rujijo, nibaza icyabaye, natunguwe no kuba bansubije telefone yanjye nyuma y’amezi umunani.”

Uyu Rubibi Sabine, yashimiye uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri iki gikorwa rwamukoreye, na rwo rumusubiza rugira ruti “Urakoze Sabine, twishimiye kugufasha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumaze iminsi rushimirwa ubufasha ruha bamwe mu baba bibwe, bakarwiyambaza, barimo umubyeyi uherutse gusubizwa 5 150 000 Frw yari yibwe n’abakozi babiri bakoraga iwe, banafashwe mu cyumweru gishize.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rukunze gusaba ababa bibwe, kujya batangira ku gihe amakuru, kugira ngo rutangire kubikurikirana, kuko iyo amakuru atangiwe ku gihe, binafasha uru rwego kugaruza ibiba byibwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Kiliziya Gutulika mu Rwanda yakiriye inkuru nziza iturutse kwa Papa

Next Post

Umuhanzi nyarwanda witabiriye ibirori mu ruhame yambaye bidasanzwe akomeje guca ibintu

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi nyarwanda witabiriye ibirori mu ruhame yambaye bidasanzwe akomeje guca ibintu

Umuhanzi nyarwanda witabiriye ibirori mu ruhame yambaye bidasanzwe akomeje guca ibintu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.