Friday, February 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in MU RWANDA
0
Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, banenga umugabo bavugaho ubushurashuzi wahengereye mugenzi we yagiye mu kabari akajya kuryamana n’umugore we, ariko uwaciwe inyuma na we akagawa uburyo yihaniye agakubita uwo mugabo ubwo yamusanganaga n’umugore we, akamunegekaza.

Iki kibazo cyabaye ku munsi wahariwe abakunda wizihirizwaho Mutagatifu Valenti wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho abaturage bo mu gace byabereyemo, bavuga ko umugabo witwa Ntakirutimana yari yagiye mu kabazi kwica akanyota, mugenzi we agahita yinyabya iwe.

Umwe mu baturage bo muri aka gace, avuga ko byari nka saa yine z’ijoro kuri uwo munsi uzwi nka Saint Valentin, aho uyu mugabo uvugwaho ubushurashuzi, yagiye mu rugo rwa mugenzi we, ubundi umugore we akamukingurira.

Akimara kumukingurira, bahise bazimya amatara, bajya mu byabo, ari na bwo umwana wo muri urwo rugo w’imyaka 12 yahitaga abibwira umukozi, bagahita bahamagara se bakamumenyesha ibiri kubera iwe.

Umugabo yahise ataha, ageze mu rugo arakingura asanga koko uwo mugabo n’umugore we baryamye, arimo umugore ahita acika, mu gihe umugabo wari wavogereye urugo rwe, yahagumye.

Uyu muturage avuga ko ibimenyetso byagaragaye, bishimangira ko bari bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina. Ati “basanze amashuka atose.”

Muri uko kumufata, yaramukubise amugira intere, aramukomeretsa cyane, kubera umujinya mwinshi yamutuye nyuma yo gusanga ari kumuca inyuma.

Aba baturage bavuga ko uriya mugabo wafashwe na mugenzi we asanzwe azwiho ubushurashuzi, kuko ari inshuro ya gatanu afatiwe mu rugo rw’abandi agezwa n’iyi ngeso.

Umwe ati “Uzi kugira ngo ube wubatse urugo rwawe, niba utashye uvuye kwinywera agacupa usange ikindi kigabo kiri muri hanyu hanyu, cyamurembeje. Urumva iyo kamere.”

Uyu muturage akomeza avuga ko umujinya wagaragajwe n’uriya mugabo ukamutera kwihanira, wari ngombwa. Ati “Ntiwakwemera ko undi mugabo agusoreza umugore mu nzu yawe […] Wenda iyo akoresha ubwenge akajya iyo za Gisenyi tutazi, ariko ntumusange iwawe.”

Mugenzi we na we “Ni ngombwa gukubitwa kuko yakoze amakosa, ariko ni uko bakubise cyane.”

Ni mu gihe bamwe bagaya uyu mugabo wihaniye, kuko yamukubise cyane, ndetse bikamuviramo kujya kwivuza kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honore, na we anenga uyu mugabo wafashe icyemezo cyo kwihanira, avuga ko ubusanzwe iyo habaye ikibazo nk’iki, umuturage akwiye kwiyambaza inzego.

Ati “Kwihanaira ntabwo byemewe uhuye n’ikibazo akwiye kujya mu buyobozi bakamugira inama, uwihaniye ahanwa n’amategeko.”

Amakuru avuga ko nyuma yuko ibi bibaye, aba bagabo bagacucuruka, baje no kwiyunga, ndetse bakaba baherutse kwicarana bagasangira agacupa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

by radiotv10
20/02/2026
0

Intumwa z’Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu Rwanda, ziri kumwe n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bakorera ku Mupaka uhuza ibi...

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

by radiotv10
20/02/2026
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu yo guturamo iri hirya no hino mu Gihugu, ikava...

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

by radiotv10
19/02/2026
0

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 inshuro ebyiri...

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

by radiotv10
19/02/2026
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari irimo abakozi bari mu mirimo yo gusana umuhanda, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

by radiotv10
19/02/2026
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa ikibazo cy’umusore ushinja umukobwa ko yamuhaye ibihumbi 50 Frw ngo baryamane,...

IZIHERUKA

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’
MU RWANDA

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

by radiotv10
20/02/2026
0

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

20/02/2026
Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

20/02/2026
AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

20/02/2026
3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

20/02/2026
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

20/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.