• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in MU RWANDA
0
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3
Share on FacebookShare on Twitter

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu yo guturamo iri hirya no hino mu Gihugu, ikava ku bihumbi biri hagati ya 14 na 15 ikagera ku bihumbi 3 gusa, mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka no guteza imbere ubuhinzi ndetse n’imiturire iteye imbere.

U Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 26.338, kandi Leta igaragaza ko abaturage bagomba gutura ku kigero cya 15% cy’ubuso bwose bw’igihugu, ibisigaye bigakoreshwa mu bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, amashyamba n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko yamaze kugabanya imidugudu mu rwego rwo guteza imbere imijyi, kubona ubutaka bukorerwamo ubuhinzi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Depite Mukabarisa Germaine yagaragaje imbogamizi abaturage bamugejejeho ubwo yari mu ngendo zo kwakira ibibazo byabo.

Abasore babwiye uyu mudepite ko babuze uko bubaka iwabo mu byaro kuko hatarimo hatangwa umurongo usobanutse ku bijyanye n’imiturire.

Ibi bituma abasore bari kurongora muri ibi bihe babura aho bubaka, bigatuma bajya kubana mu rugo rwa se na nyina.

Yagize ati “Mu cyaro hari abasore bakiri bato bashaka gushinga ingo. Bajya gusezerana bakabura aho batura kubera ko aho berekwa gutura ari ahantu hatari ibikorwa remezo, kandi abafite ubutaka ntibashaka kubugurisha. Hakibazwa uko abo bashaka gushinga ingo bazubaka, kandi mu cyaro nta mazu yo gukodesha ahari. Ni yo mpamvu babura aho baba bakajya kubana n’imiryango yabo.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette yasubije ko bagiye gufatanya n’inzego zirebwa n’imiturire kugira ngo bihutishe igishushanyo mbonera.

Aragira ati “Ni ikibazo gihari, ariko ndagira ngo mbare impungenge ko turi kukihutisha mu kugikemura, kandi turi gukorana n’inzego zibishinzwe, cyane cyane uturere twahawe imihigo ko bagomba kurangiza ibishushanyo mbonera, bityo urubyiruko rukabona aho rutura.”

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko kugabanya iyi midugudu yo guturamo, bigamije guteza imbere imijyi ndetse no kugira ngo haboneke ubutaka bwo guhingaho.

Kuri imwe mu midugudu yamaze guturwamo n’abaturage ikaba yarakuwe mu miturire, Dr Arakwiye avuga ko “bazakomeza kuhatura ariko nta yindi nyubako nshya igomba kuhajya kugira ngo hubahirizwe ihame ry’ubucucike no gutura ku butaka buto nk’uko tubisabwa n’igishushanyo mbonera.”

Abadepite bagaragaje ko hari abaturage bagaragaje imbogamizi zo kuba imidugudu batuyemo, yaramaze gushyirwa mu buhinzi, ku buryo bibaza ahazaza habo hakabayobera dore ko ubu nta bikorwa remezo bishobora kuhabasanga.

Umwe mu Badepite ati “Nko mu Murenge wa Ntasho, aho hari imidugudu 18 yisanze barayishyize mu buhinzi kandi yari iri midugudu, gahunda yo kubagezaho umuriro n’amazi, ubwo nta bikorwa remezo bishobora kuhagera kuko ari mu buhinzi.”

Minisitiri Dr Arakwiye avuga ko nk’imidugudu nk’iyo yatujwemo abantu ariko ikaba itemerewe guturwamo muri iki gihe, bazakomeza kuyibamo ndetse n’ibikorwa remezo bigende bihabasanga.

Mu mibereho y’abaturage mu Rwanda, benshi bagiye bubaka amazu aho babonye. Abaturage ni bo bagiye bagira uruhare mu gushinga imidugudu baturamo. Buri kagari kagiye gahabwa imidugudu ibiri mu rwego rwo kubaka ibikorwa remezo byegereye abaturage.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.