Umunyamakuru Niyigaba Clément uzwi nka DC Clément watawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi, akekwaho gukora yangiza imodoka y’Umurenge wa Jabana y’umutekano n’isuku.
DC Clément yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026 nyuma yo kugaragaza ko yarenganyijwe n’inzego zasenye inzu yubakwaga mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Uyu munyamakuru wavugaga ko iyi nzu yubakwaga nk’ishuri, yasenywe nyamara yari ifitiwe ibyangombwa byo kubaka, mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwamunyomoje, bugaragaza amakosa yakozwe yatumye iyo nzu isenywa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wemereye umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu ko DC Clément yafunzwe, yagize ati “Ni byo arafunzwe. Arakekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.”
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu agaragaza igikorwa cyakozwe na DC Clément kigize kiriya cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi, yagize ati “Icyo yangije ni imodoka y’isuku n’umutekano y’umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.”
Mutuyeyezu avuga ko iyo modoka yangijwe yari urimo umukozi ushinzwe ubwubatsi (Engineer) mu Murenge wa Jabana. Ati “Birakekwa ko DC Clément yabitewe n’amarangamutima.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine wagaragaje amwe mu makosa yakozwe na DC Clément, yavuze ko yari yahawe icyangombwa cyo kuvugurura, ntiyagikoresha ibyo yagisabiye. Ati “Uyu muntu wagombaga kuvugurura inzu byarangiye arimo kubaka inzu”
Emma Claudine yagize ati “Iyo bigenze gutya, uyu muntu ahanishwa gukuraho ibyo yubatse. Iyo atabyikuriyeho, ubuyobozi bubikuraho akishyura ikiguzi cyatanzwe mu kubikuraho.”
RADIOTV10









