• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

radiotv10by radiotv10
16/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo
Share on FacebookShare on Twitter

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka bigo by’amashuri birenga 300, rikaba ryarafashije abantu barenga ibihumbi 980 kumenya gusoma no kwandika.

Iri Torera ryatangiye mu mwaka wa 1940 rizakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 tariki ya 20 Ukuboza 2025, ahateganyijwe amasengesho yo gushima Imana yabanye na ryo muri iyo myaka 85 ishize, banayereke igihe kiri imbere bayisaba kubafasha mu cyerekezo cya 2050.

Umushumba mukuru w’itorero ADEPR, Isaie Ndayizeye, yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gushima Imana yabanye na bo guhera ku muntu umwe wabatijwe mu mwaka wa 1943 mu murenge umwe, none ubu bakaba barageze mu mirenge yose mu gihugu cyose, bafite abarenga miliyoni eshatu bakiriye ubutumwa, ari byo gushima Imana.

Yagize ati “Iki cyumweru, ku tariki ya 20 z’uku kwezi, ni igihe itorero ryafashe ngo dushimire Imana yabanye natwe mu myaka 85 itambutse, kandi dukomeze no kuyereka aho tugana mu gihe kiri imbere kugira ngo izabane natwe. Utekereje mu 1940, guhera mu murenge umwe, uyu munsi tukaba tumaze kugeza ubutumwa mu gihugu hose, guhera ku muntu umwe wakiriye Kristo akabatizwa mu 1943, uyu munsi tukaba tumaze kugera ku bakristo barenga miliyoni eshatu bamaze kwakira ubutumwa, n’umwanya wo gushimira Imana.”

Yakomeje avuga ko bitarenze abakiriye ubutumwa gusa, ahubwo ari n’urugendo rw’ibikorwa byo kuzana impinduka zuzuye. Yanavuze ko muri iyi myaka 85, abantu barenga 980,000 itorero ryabo ryabigishije gusoma, kwandika no kubara.

Ati “Birenze abakiriye ubutumwa, bikaba n’urugendo rw’ibikorwa byo kuzana impinduka zuzuye haba mu burezi, haba mu buzima, mu ishoramari, mu bikorwa byo gufasha abantu kwiteza imbere, kwigisha abantu bakuze kumenya gusoma, kwandika no kubara kugira ngo babone uko bakora ibikorwa bibateza imbere, kuko muri iyi myaka 85 abantu barenga 980,000 bamaze kwigishwa n’itorero, abenshi muri bo bagiye mu myuga ibafasha gutera imbere.”

Yanavuze ku musanzu iri torero ritanga kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubaka ubumwe mu rugendo rwo gukira ibikomere, anaganira ku cyerekezo itorero rifite cya 2050, aho bashaka kugira abakristo babayeho mu buryo bwuzuye, imiryango ibanye neza, ituye ahantu heza, no kubaka ibikorwa by’iterambere bifasha itorero gukomeza kuba igisubizo no gutanga umusanzu ukwiye aho ribarizwa.

Isaie Ndayizeye, umushumba mukuru wa ADEPR, yavuze ku musanzu itorero ritanga muri sosiyete nyarwanda mu buzima, aho bafite ikigo cy’ubwishingizi mu kwivuza, mu buhinzi no mu burezi, aho bafite ibigo 316.

Ati “Mu burezi dufite ibigo 316 birimo amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye; hari ibitaro, hari ibigo nderabuzima bitatu, ariko hakaba n’ibikorwa byo gufasha abaturage kubashishikariza kugira ubwisungane mu kwivuza. Abadafite ubwo bushobozi itorero rikabafasha. Twanashyizeho ikigo cy’ubwishingizi mu kwivuza, UBF, na cyo ni ikindi gisubizo gihari.”

Yakomeje avuga ku ishoramari ririmo Dove Hotel, banashora no mu buhinzi. Ati “Mu ishoramari hari Dove Hotel n’ibindi bigo biyishamikiyeho. Dushimira ko ari umwe mu musanzu itorero ritanga ku rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyacu. Mu buhinzi, itorero ryashyizeho gahunda yo kwigisha ubuhinzi bukoresha ubutaka buto butanga umusaruro, kuko iyo abakristo basoje amateraniro ku Cyumweru ari byiza kwibaza ngo bagiye kubaho mu buhe buzima, bakora iki. Harimo n’abakora ubuhinzi, ni yo mpamvu twashyizeho iyo gahunda dushyiraho abize ubuhinzi mu buryo bugezweho babahugura.”

Abajijwe ku mpinduka iri torero ryakoze zo gushyira mu nshingano abantu bize no kwimika abagore bakaba abapasitori, yasubije agira ati “Niba hari umuntu wavuye mu nshingano kuko atize, afite abana bize, Imana itegura uruhererekane rw’uburyo abantu bazakomeza gukora umurimo. Ni byiza kumenya impinduka nziza ziri mu gihugu cyacu. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho gahunda y’uburezi kuri bose. Nta muntu ukwiye kugira ikibazo ngo hagiyeho abayobozi mu matorero bize, ahubwo ikibazo cyaba itorero ryahisemo abantu bayobora batarize kandi bayobora Abanyarwanda bize.”

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwaga MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari Ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu Itorero rya ADEPR, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba. Ibiro byo kwizizihiza isabukuru y’imyaka 85, bizabera kuri Dove Hotel.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − sixteen =

Previous Post

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Next Post

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.