Iby’ingenzi ku masezerano y’u Rwanda na Jordanie yasinywe hari Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe ari kugirira mu Rwanda, Umwami wa Jordanie Abdullah II Ibn Al-Hussein, we na Perezida Paul Kagame, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uko Umwami Abdullah II ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, akakirwa na Perezida Paul Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame kandi yanakiriye Umwami wa Jordanie mu Biro bye muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro, banayobora umuhangwo wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze, naho ku ruhande rw’Ubwami bwa Jordanie, ashyirwaho umukono na Minisitiri wUbucuruzi n’Inganda, Yousef Al Shamali.

Muri aya masezerano ajyanye n’ubucuruzi, agamije gukuraho imbogamizi ziri mu bucuruzi hagati y’Ibihugu byombi, arimo ingingo zinyuranye nko gukuraho gusoreshwa kabiri ibicuruzwa, bigamije gukumira amayeri yo guhunga imisoro byajyaga bigaragara.

Hanasinywe kandi amasezerano ajyanye no gusangizanya ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi, hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie.

Impande zombi kandi zanashyize umukono ku masezerano ajyanye n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, dore ko Jordanie ari Igihugu cyateye imbere muri uru rwego, kikaba gifite byinshi cyasangiza u Rwanda.

Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano, uretse kuba wayobowe n’Umwami rwa Jordanie na Perezida Kagame w’u Rwanda, warimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Biteganyijwe ko Umwami wa Jordanie, kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, asura ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, akunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Ubwo Umwami Abdallah II yageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe
Yakiriwe na Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Jordanie mu Biro bye

Bagiranye ibiganiro
Bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye
Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru