Sunday, September 8, 2024

Iby’ingenzi wamenya ku mpumeko y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abura igihe gito akaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite abura iminsi 25 ngo abe, aho kugeza ubu hamaze kwakirwa indorerezi zirenga 260 zifuza kuzayakurikirana, ndetse abazatorera hanze y’Igihugu bakaba barikubye gatatu.

Byatangajwe mu kiganiro ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bwagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, cyagarutse ku myiteguro y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa, yavuze ko muri aya matora, azaba mu kwezi gutaha, hagiye kugerwaho ikindi cyiciro cyo kwiyamamaza kizatangira tariki 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

Yavuze ko abari kuri Lisiti y’Itora y’agateganyo kugeza ubu ari miliyoni 9 zirengaho gato, aboneraho kwibutsa Abanyarwanda bifuza kwireba no kwikosoza kuri Lisiti y’Itora bakoresheje ikoranabuhanga rya Telefone [*169#] ko bigikomeje kugeza tariki 29 Kamena 2024.

Yavuze ko nyuma y’uko hatangajwe urutonde ntakuka rw’Abakandida bazahatana muri aya matora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuye na bo bose, bakaganirizwa ku byo bagomba kuzubahiriza igihe bazaba batangiye igikorwa cyo kwiyamamaza.

Ati “Twagize umwanya uhagije wo kuganira ku bijyanye no kwiyamamaza, cyane cyane twibukiranya ibyemenwe ndetse n’ibitemewe, ku buryo Imitwe ya Politiki na bo bamaze kubigeza ku bayoboke babo, ari abazabafasha kwamamaza, abazakorana na bo mu gutegurana izo gahunda.”

Kimwe n’abakandida bigenga, na bo baganirijwe ku byo bagomba kuzubahiriza mu gihe bazaba bariho biyamamaza. ati “Bose bagomba kugira uburenganzira bwo kumenya ibyemewe n’ibitemewe mu bihe byo kwiyamamaza.”

Oda Gasinzigwa; yavuze kandi ko abakandida bamaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, gahunda y’aho baziyamamariza, ndetse bakaba baramaze gusaba impushya zo kuzahiyamamariza.

Yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abakandida bazafashwe na Komisiyo y’Amatora, igihe bahura n’imbogamizi ubwo bazaba bari muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza.

Ati “Urutonde rw’aho bagomba kwiyamamariza rwagombaga kugera kuri Komisiyo bitarenze 18 z’ukwa gatandatu, tubonereho gushimira cyane abo bemejwe, kuko bose bamaze kutugezaho aho bifuza kwiyamamariza.”

Akomeza agira ati “Ibi biba ari ngombwa, kugira ngo hatangwe umutuzo hatagira wenda abahurira kuri site imwe.”

Yavuze kandi ko kwiyamamaza, ari uburenganzira bw’abakandida, kandi ko bose bagomba guhabwa amahirwe angana, bagafashwa n’inzego bireba; yaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ndetse n’inzego z’ibanze, kugira ngo igikorwa cyo kwiyamamaza kwabo kizagende neza.

 

Hamaze kuboneka indorerezi zirenga 260

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yavuze ko kugeza ubu habura iyi minsi itageze ku kwezi, ibyinshi bijyanye n’imyiteguro y’amatora byamaze gutegurwa.

Ati “Yaba ibikoresho by’amatora bikenewe, byaba abakozi n’abakorerabushake bazayobora amatora, barateguwe barahuguwe, byaba gutegura Abanyarwanda binyuze mu buryo butandukanye, inyigisho duha abanyarwanda ibijyanye n’uburyo amatora azakorwamo, aho azabera, itariki azaberaho, ariko ibyo byo birakomeza kugeza umunsi w’itora.”

Charles Munyaneza yavuze kandi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa, barimo indorerezi zifuza kuzakurikirana aya matora.

Ati “Tumaze iminsi twakira indorerezi z’amatora, kugeza ubu tumaze kwakira izigera kuri 267 kugeza ejo nimugoroba, n’ubu hari izinzi zicyandika, tuzazakira kugeza tariki 14 z’ukwa Karindwi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ikindi gikorwa kiri gukorwa ubu, ari ugutegura uburyo bwo kugeza ibikoresho by’amatora aho azabera.

Nanone kandi Komisiyo y’Amatora iri gukorana n’inzego zihagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye, kugira ngo amatora y’Abanyarwanda bazatorera hanze na yo azagende neza.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze kugaragara Abanyarwanda ibihumbi 62 biyandikishije kuzatora, aho bavuye ku bihumbi 22 bari batoye mu matora aheruka ya 2018. Bivuze ko bikubye hafi gatatu. Hanze y’Igihugu kandi, amatora azabera mu Bihugu 70, aho hazaba hari ibiro by’itora bigera ku 144.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts