Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze kugera ku rundi rwego, kuko hari abamara ukwezi kose batarayabona nyamara bumva ko hashyizweho uburyo bwo kuyasaranganya.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu metero kibe ibihumbi 367 z’amazi ari zo zitunganywa ku munsi zigasaranganywa abaturage. Icyakora, bamwe mu baturage bakomeje kumvikana bavuga ko kubona amazi kuri bo ari ingorabahizi.
Ndetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura giheruka gutangaza gahunda yo gusaranganya amazi, icyakora ibyo bisa nk’aho bitari gutanga umusaruro kuko abaturage bakomeje kumvikana bavuga ko kubona amazi bitoroshye, ndetse ngo hari n’aboga rimwe mu kwezi.
Mugabo, umuturage wo mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yagize ati: “Tumaze hafi ukwezi kose tutabona amazi. Kuyabona ni intambara. Ubu ni ukujya kuvoma mu gishanga. Koga ntibiba byoroshye kuko amazi iyo abonetse umuntu arayatekesha. Nk’ubu njyewe maze hafi ukwezi kose ntoga kubera ikibazo cy’amazi.”
Naho Innocent na we utuye muri ako gace yagize ati: “Kubona amazi hano ni ikibazo gikomeye cyane. Ubu ibido by’amazi turabigura amafaranga 300. Mbese ntabwo bitworoheye.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gihangayikishije Guverinoma. Icyakora, yavuze ko hari ingamba zirambye zijyanye no kongera amazi ziri gushyirwaho.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amazi gihangayikishije Guverinoma, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi. Turabizi ko icyo kibazo gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Mu buryo burambye, turi gushyira imbaraga mu mishanga izatuma ingano y’amazi yiyongera. Iyo mishinga irimo kwagura uruganda rwa Nzove ya Gatatu, turi kongerera ubushobozi ku buryo ruzava kuri metero kibe ibihumbi 40 ku munsi rukagera kuri metero kibe ibihumbi 65 ku munsi. Uyu mushinga uzaba urangije muri Nzeri uyu mwaka. Harimo kandi gutegura umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove ya Kane ruzajya rutunganya amazi y’inyongera agera kuri metero kibe ibihumbi 150 ku munsi. Iyo mishinga n’indi izagenda ishyirwa mu bikorwa twizeye ko izakemura iki kibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato.”
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2029 metero kibe z’amazi atunganywa ku munsi zizagera ku bihumbi 688 zivuye ku bihumbi 367 ziriho uyu munsi. Ni mu gihe muri uwo mwaka wa 2029 amazi azagezwa ku baturage, ku bigo by’amashuri ndetse no ku bigo nderabuzima ku kigero cya 100%, naho ameneka akazagabanuka akagera kuri 5%.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10