Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, baturanye n’umuryango wahishije inzu yari irimo abana batatu bagashya umwe akahasiga ubuzima, bavuga ko ishobora kuba yatewe n’umugizi wa nabi kubera uburyo iyi nkongi yabayeho buteye urujijo.
Iyi nkongi yabaye mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, yafashe icyumba kimwe cyarimo abana batatu, ubwo umubyeyi wabo yari agiye guhaha.
Nyiri urugo rwahiye witwa Mukamazimpaka Marie Louise avuga ko iyi nkongi yadutse mu buryo butunguranye mu masaha y’ijoro, asanga inzu yose yafashwe n’umuriro. Avuga ko uwo muriro wahitanye umwe mu bana be, mu gihe abandi babiri bahise bajyanwa kwa muganga bafite ibikomere bitandukanye.
Yagize ati: “Nari ngiye guhaha, nje nsanga inzu yafashwe n’inkongi, harimo abana batatu. Ndakingura nsanga bameze nabi, ndebye nsanga umwe yapfuye, abandi na bo bari bameze nabi, tubajyana kwa muganga. Jye nkeka ko ari umuntu waba yayitwitse kuko nasanze ikirahure cyamenetse, nkakeka ko ari cyo banyujijemo umuriro.”
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko bakeka ko iyi nkongi yaba yaratewe n’umugizi wa nabi, bavuga ko bishoboka ko hari uwanyujije umuriro mu idirishya ry’iyo nzu akayitwika.
Ndayambaje Eric yagize ati: “Nkurikije uburyo nabibonye, jye mbona atari amashanyarazi kuko ntabwo byumvikana ukuntu hashya icyumba kimwe gusa, ndetse n’idirishya rikameneka, inzu yose ntishye. Ni yo mpamvu dukeka ko hari uwaba wayitwitse.”
Undi muturage, Mukansanga Vestine, yavuze ko na we akeka ko hari umuntu wabigizemo uruhare.
Ati: “Turakeka ko haba hari uwayitwitse kuko nta kuntu umuriro w’amashanyarazi wafata icyumba kimwe ntufate n’igisenge.”
Habimana Jean de Dieu na we yagize ati: “Twageze aho inzu iri gushya, ariko uburyo byari bimeze byatumye benshi bakeka ubugizi bwa nabi. Turasaba ko hakorwa iperereza rikomeye.”
Nkundabagenzi Emmanuel yavuze ko abaturage batunguwe n’uburyo inkongi yagenze.
Ati: “Twabonye ibintu bitangaje kuko hari ibice byahiye cyane, ibindi ugasanga nta cyo byabayeho. Ni yo mpamvu hari abari kuvuga iby’amarozi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamazi, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati: “Inkongi ikiba, Polisi yo mu Karere ka Huye yahise yihutira gutabara iza kuzimya iyo nkongi, inakuramo abo bana batatu. Iperereza ry’ibanze rirerekana ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n’ikibazo cy’amashanyarazi. Inzu yari irimo abana batatu bakurwamo ku bufatanye na Polisi n’abaturage, bajyanwa kwa muganga, gusa umwana umwe yitabye Imana.”
Uyu mubyeyi wasizwe n’iyi mpanuka arasaba ubufasha bw’abagiraneza n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo abana be bakiri kwa muganga babashe kuvurwa, ndetse anabashe kubona ibikoresho by’ibanze kuko ibyo yari atunze byose byahiye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba bwo bwatangaje ko gufasha abaturage bagize ibyago biri mu nshingano zabwo, bukavuga ko uyu muryango ugiye gufashwa muri ibi bihe bikomeye.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10







