Ibyo muri Congo byatumye hatumizwa inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barahurira mu nama idasanzwe yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yatumijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu itangazo washyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, rivuga ko iyi nama iteganyijwe uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi.

EAC ivuga ko iyi nteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu ya 20 yigirwamo “Gusuzuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kureba icyakorwa.”

Ni inama igiye kuba mu gihe ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuba agatereranzamba biturutse ku kuba harabayeho kutubahiriza imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye zabaye zirimo izabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, Abakuru b’Ibihugu bemeje ko hahagarikwa imirwano ku mpande zombi hagati ya FARDC na M23, ndetse n’imitwe yose yaba ikomoka muri DRC n’ikomoka hanze, igashyira hasi intwaro.

Umutwe wa M23 kandi wasabwe kurekura ibice byose wafashe, ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo, bigakorwa ku bugenzuzi bw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Imitwe ikomoka hanze y’iki Gihugu yasabwe gutahuka, naho ikomoka muri Congo yo isabwa kugirana ibiganiro na Guverinoma yayo, ikagaragaza icyo irwanira.

Kuva icyo gihe, umutwe wa M23 ni wo wagerageje kubahiriza imyanzuro yawurebaga kuko yarekuye bimwe mu bice wari warafashe ubishyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa nanone uyu mutwe wakunze kuvuga ko FARDC yo yagiye ibirengaho ikawugabaho ibitero, byanatumye uyu mutwe wongera kurwana ndetse wongera gufata ibindi bice birimo umujyi wa Kitshanga uherutse gufata.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru