Ibyo wamenya ku bwirakabiri bw’imbonekarimwe bwashituye ababarirwa mu mamiliyoni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu barenga miliyoni 10 bari bateraniye mu mijyi itandukanye mu majyaruguru ya America, ngo barebe ubwirakabiri buzongera kugaragara mu myaka 25 iri imbere.

Ubu bwirakabiri bwabaye kuri uyu wa 08 Mata 2024, bwagaragaye mu bice binyuranye byo mu Majyaruguru y’Umugabane wa America, birimo Leta Zunze Ubumwe za America, Mexico, na Canada, bwamaze iminota 4’27’’.

Izindi Nkuru

Abashinzwe ubukerarugendo muri America, bavuze ko abantu bari hagati ya miliyoni enye n’eshanu bakoze ingendo baturutse mu mijyi itandukanye ya America kugira ngo babere ubwo bwirakabiri.

Ubu bwirakabiri bw’izuba bwuzuye, ukwezi gusa hagati y’Isi n’Izuba, ubundi igicucucucu cyako kigahisha urumuri rw’izuba, bukaba buzongera kuba mu myaka 25 iri imbere.

Bitaganyijwe ko ubundi bwirakabiri butameze nk’ubu, buzaba muri 2026, bukazagarukira mu Bihugu bya Espain, Portugal n’u Burusiya.

Mu gihe mu Bihugu bya Africa buzagaragara muri Kanama 2027, icyo igihe ubwirakabiri buzagaragara muri Espagne no mumajyaruguru y’Umugabane wa Africa

Naho mu majyepfo ya Africa ho hazaba ubwirakabiri mu kwezi k’Ugushyingo 2030, aho buzagaragara mu Bihugu bya Namibiya, Botswana, Lesotho, na Afurika y’Epfo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru