Wednesday, July 22, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Ibyo wamenya ku ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buhangano ryinjijwe mu buvuzi bw’u Rwanda

Ibyo wamenya ku ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buhangano ryinjijwe mu buvuzi bw’u Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangije ikoranabuhanga rizwi nka Telemedicine ryifashisha ubwenge buhangano rizafasha umuganga uri mu bitaro runaka gukorana n’inzobere batari kumwe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, byumwihariko mu kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bitaba Imana babyara.

Iri koranabuhanga ryatangirijwe mu Bitaro bya Nemba byo mu Karere ka Gakenke, rituma umuganga uri mu Bitaro runaka, abasha gukorana n’inzobere iri ku cyicaro gikuru cya MINISANTE mu buvuzi, igihe hakenewe ubuvuzi bwisumbuyeho, ubusanzwe butuma umuntu yoherezwa ku bindi bitaro, ibizwi nka Transfer.

Ubwo hatangizwaga iri koranabuhanga, umuganga wo muri ibi Bitaro, yariho yita ku babyeyi batwite, anakorana n’inzobereye yari yicaye kuri MINISANTE imusobanurira uko agomba kwita ku babyeyi.

Dr. Uwacu Mudusa Ghislain wo kuri ibi Bitaro bya Nemba, yagize ati “Mba nambaye camera, ariko camera ifitemo uburyo bwa AI [ubwenge bukorano] ku buryo nshobora kuyiha commande y’ibyo nshaka ko ikora, ikabikora.”

Akomeza agira ati “Ni camera impuza n’umuganga w’inzobere uba uri kuri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo abe yamfasha mu gihe ndi kuvura umurwayi.”

Uyu muganga, avuga ko iri koranabuhanga rizagabanya umubare w’abarwayi boherezwaga mu Bitaro byisumbuyeho (transfer) kuko ubu buryo buzajya butuma serivisi zari gutuma umuntu yoherezwa ziboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Ikintu bizadukemurira ni ukugabanya amatransifere yavaga ku Bitaro by’Akarere ajya i Kigali, gushaka inzobere. Ikindi gikomeye ukugabanya impfu z’ababyeyi n’abana. Abana bapfa bavuka cyangwa ababyeyi bapfa bari kubyara.”

Iri koranabuhanga ryatangirijwe mu Bitaro bya Nemba, rizanagezwa mu Bitaro 10 bisanzwe bizwiho kugira umubare munini w’impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Ntakirutimana Jeannine wabyariye kuri ibi Bitaro, avuga ko yaje afite ikibazo cyo kuba umwana yari atwite yari agiye kuvuka atujuje igihe, ariko ku bw’iri koranabuhanga, abaganga baramufashije, abyara neza.

Ati “Naje mfite ikibazo, umwana ashaka kuvuga ikitari igihe, baramfasha nguma kuribwa mu nda, bavugana n’inzobere birangira babonye uko bamfasha mba ndabyaye.”

Mugenzi we Ingabire Josiane avuga ko na we yari afite ikibazo cyo kuribwa mu nda, agahabwa ubuvuzi bw’ibanze. Ati “Ntabwo byari bihagije, bitewe n’uburwayi nari mfite, babasha kuvugana n’inzobere bakoresheje ikoranabuhanga.”

Aba baturage bavuga ko ku bw’iri koranabuhanga ryatumye barushaho kwizera inzego z’ubuvuzi, kuko iyo bavurwa bigizwemo uruhare n’inzobere baba bizeye serivisi bari buhabwe.

Dr. Mbonyitwari Donatien, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nemba avuga ko kubera iri koranabuhanga, umubare w’ababyeyi babigana wiyongereye.

Ati “Ubu tugeze ku babyeyi bagera hagati ya 270 na 300 [ku kwezi] murumva ko ari umubare munini umaze kwiyongera. Ikindi bigiye kudufasha, ni ukugabanya impfu z’ababyeyi kuko Nemba yari mu Bitaro mbere byagiraga impfu z’ababyeyi ndetse n’abana.”

U Rwanda ni kimwe mu Bihugu by’intangarugero mu kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho byumwihariko ry’Ubwenge Buhangano dore ko Guverinoma iherutse kwemeza ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku guhindura imikorere mu nzego za Leta.

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + fourteen =