Wednesday, February 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

radiotv10by radiotv10
11/02/2026
in MU RWANDA
0
Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari amaze igihe asaba umusore ko bakundana, undi akamubera ibamba, biravugwa ko yongeye kubimwingingira yamuhakanira akamukubita urushyi akanamukatisha urwembe, bikarangira amukomerekeje, ahita atabwa muri yombi.

Uyu musore w’imyaka 25 wari umaze igihe asabwa urukundo n’uwo mukobwa wavugaga ko atabaho badakundana, bivugwa ko gushyamirana kwabo kwabereye mu kabari kari mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe.

Abari muri ako kabari, bavuga ko uyu mukobwa yasanze uyu musore ari gusangira n’abandi, yongera kumusaba ko bakundana, undi aramukahakanira, ntibyamushimisha.

Umwe mu baturage yagize ati “Umusore yamusubiriyemo ko ibyo gukundana na we bitaramujyamo; umukobwa akomeza gusa n’umushotora, umusore aramuhunga, barashyamirana, maze umukobwa amukubita urushyi.”

Umusore na we byamwanze mu nda aramusubiza, na we amukubita urushyi, umukobwa ahita agira umujinya ajya kugura urwembe ahita aza aramukata.

Undi muturage wari uhari, yagize ati “Umusore aravirirana atangira kugira isereri; umukobwa atabwa muri yombi, umusore ajyanwa kwa muganga mu Bitaro bya Gihundwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux waganirije Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha aya makuru, yemeje ko ubu bushyamirane bwabayeho koko.

Yagize ati “Umukobwa yakase umusore n’urwembe ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, avuga ko amuziza kutamukunda kandi ngo yumva yaramwimariyemo, ariko umusore akabyanga.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama urubyiruko kwirinda kuyoborwa n’amarangamutima, akabakoresha amakosa nk’aya, byumwihariko abasaba urukundo, ko badakwiye kubikora ku ngufu.

Uyu mukobwa ukekwaho gukomeretsa uyu musore, acumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kamembe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + sixteen =

Previous Post

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater w’abarwanyi b’abacancuro yohereje bamwe na drone muri DRC,...

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma y’uko mu kagari ka Gakoni ko mu murenge wa Muganza mu bihe bikurikiranye mu mudugudu umwe habonetse imibiri ibiri...

Eng.-Minister Nduhungirehe reacts to reports confirming deployment of Blackwater mercenaries in DRC

Eng.-Minister Nduhungirehe reacts to reports confirming deployment of Blackwater mercenaries in DRC

by radiotv10
11/02/2026
0

Following reports confirming that Erik Prince, the founder of the private military company Blackwater, deployed personnel and drones to the...

Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

by radiotv10
11/02/2026
0

Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho kwica umubyeyi we (Se) amunize yarangiza akamushyira...

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

by radiotv10
10/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Umudepite wo mu Nteko y’u Bubiligi ufite inkomoka muri DRC washimagije Paul Rusesabagina,...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho
MU RWANDA

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

by radiotv10
11/02/2026
0

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

11/02/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

11/02/2026
Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

11/02/2026
Nyuma y’umunsi umwe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu asezeye Basketball yahise ahabwa akazi

Nyuma y’umunsi umwe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu asezeye Basketball yahise ahabwa akazi

11/02/2026
Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

11/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.