Iby’umunyeshuri wapfiriye ku ishuri bivugwa ko yari yarimwe uruhushya byinjiwemo n’inzego

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 wapfiriye mu ivuriro rito (Infirmerie) ry’Ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze, aho bivugwa ko yabanje kwimwa uruhushya rwo gutaha ngo ajye kwivuriza hanze y’ishuri. Umwe mu bakozi b’iri shuri yatawe muri yombi.

Uyu munyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere mu ishuri ryisumbuye rya Ecole des Sciences de Musanze ryo mu Karere ka Musanze, yitabye Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 13 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi wavuze ku rupfu rw’uyu munyeshuri mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko hari amakuru avuga ko yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bikabakaba bibiri arwaye ndetse ko yari yarasabye uruhushya ubuyobozi bw’ishuri ngo ajye kwivuriza mu rugo, ariko bukamubera ibamba.

Uyu munyamakuru yavuze ko ayo makuru avuga aho kugira ngo ubuyobozi bw’iri shuri buhe uruhushya uyu mwana w’umukobwa, ahubwo bwamubwiye ko agomba kurwarira mu ivuriro rito (Infirmerie) ryaryo, akitabwaho n’abaganga b’ishuri.

Nanone kandi ngo urupfu rw’uyu munyeshuri rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu nyuma yo gushiramo umwuka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagize icyo ruvuga ku rupfu rw’uyu munyeshuri, rugendeye ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uyu munyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi, rwavuze ko rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.

Uru rwego rwagize ruti RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuli. Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuli ubu yafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, na bwo bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri wababaje abatari bacye nkuko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwagize buti “Natwe twababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano kuva ejo bikiba bari gukurikirana iki kibazo. “

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwasoje ubutumwa bwabo, bwihanganisha Umuryango wa nyakwigendera, ku bwo kubura umwana wabo bakundaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru