Icyakorewe umuyobozi w’urwego rukomeye i Burundi wahaye urw’amenyo uwagaragaye yegereye Tshisekedi yasinziriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yirukanywe nyuma yo gutanga igitekerezo ku ifoto igaragaza imwe mu ntumwa zajyanye na Perezida Felix Tshisekedi i Bujumbura, yasiniziriye.

Iyi ntumwa yagaragaye yibwe n’ibitotsi, yafotowe ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, ubwo i Bujumbura haberaga inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Muri iyi nama, ni ho uyu muyobozi ugaragara yegereye Tshisekedi yasinziriye, yifashe ku itama. Ifoto ye ikaba yarashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bazikoresha, banayitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Yari yasinziriye bigaragarira buri wese

Uwitwa Umuhinga Yigenga uri mu bakunze gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku bibera mu Burundi, yashyize iyi foto kuri uru rubuga.

Mu butumwa busa nk’ubushotorana kugira ngo abantu batange ibitekerezo kuri iyi foto, uyu wiyita Umuhinga Yigenga yagize ati Mwaramutse nshuti zAbanyekongo.

Bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bagaya uriya muyobozi wari wasinziririye mu nama ikomeye nk’iriya.

Mu batanze ibitekerezo, hagaragayemo na konti y’Ibiro bya Minisitiri w’Inbete i Burundi yitwa Bureau de Premier Ministre (Burundi Gov) yagize iti “Ndabona harimo n’abasinziriye.”

Melance Ndayisenga wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe i Burundi, yahise azira iri kosa, kuko yahise yirukanwa.

Itangazo ryirukana Melance Ndayisenga ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 07 Gicurasi, rivuga ko uyu wari umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yirukanywe ku bwikosa rikomeye nkushinzwe itangazamakuru nItumanaho mu Biro bya Minisitiri wIntebe.

Iri tangazo rivuga ko igikorwa yakoze gishobora kwanduza ubucuti n’umubano w’u Burundi n’Ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa babwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru