Hajemo n’urupfu: Gutwara igikombe kwa Napoli nyuma y’imyaka 33 byasize inkuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byari ibirori bidasanzwe mu Butaliyani byumwihariko mu mugi wa Naples byaguyemo umusore w’imyaka 26, abandi barakomereka, ubwo ikipe ya Napoli yatwaraga igikombe yaherukaga mu myaka 33 ishize.

Uyu musore yapfuye arasiwe mu midugararo yo kwishimira iki gikombe, akimara kuraswa yahise ajyanywa ku bitaro bya Cardelelli, ariko birangira apfuye.

Izindi Nkuru

Polisi y’i Naples yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane intandaro y’uru rupfu niba uwamurashe byari impanuka cyangwa yarabikoze abishaka.

Usibye uyu musore warashwe agapfa, Polisi yavuze ko hari abandi bantu batandatu bakometse bitewe n’imiriro abafana barasaga mu kirere mu birori bikomeye bishimira igikombe nyuma y’imyaka 33.

Gusa hari n’ibindi binyamakuru nka Flipboard.com byanditseko ko abarenga 200 bakomereye muri ibyo birori.

Napoli yegukanye iki gikombe yasuye ikipe ya Udinese banganya igitego kimwe ku kindi yahise irusha ikipe ya Kabiri ya Lazio amanota 16 bivuze ko imikino isigaye ikipe ya kabiri itagishoboye gukuramo ikinyuranyo.

Byari ibirori bidasanzwe

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru